
Nigeria ihanze amaso Asake, SZA yaramukijwe Super Bowl, Tiwa Savage yakeje Don Jazzy:Avugwa mu myidagaduro
Abakunzi b’umuziki wa Nigeria bahanze amaso umuhanzi umwe rukumbi Asake uhatanye mu bihembo bya Brit Awards bimwe mu bikomeye bitangirwa mu Bwami bw’u Bwongereza.
Uyu muhanzi azahatana mu cyiciro cya Best International Act akaba ahatanye n’abahanzi bakomeye barimo: Beyoncé, Taylor Swift, Billie Eilish, Chappell Roan, Kendrick Lamar n’abandi.
Ibi ni ibihembo bizatangwa tariki ya 01 Werurwe 2025 mu myubako ya 02 Arena mu Bwongereza. Asake yageze muri ibi bihembo abikesha album ye yise ‘Lungu Boy’.
SZA yaramukijwe Super Bowl
Umuhanzikazi w’umunyamerika SZA byemejwe ko azafatanya n’umuraperi Kendrick Lamar kuririmba muri Super Bowl Halftime show y’uyu mwaka.
Iyi Super Bowl ikabaza izaba ku itariki ya 09 Gashyantare 2025, mu nyubako ya Caesars Superdome muri New Orleans muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ariana Grande arabyinira ku rukoma
Ibyishimo ni byose kuri Ariana Grande wabashije gutera intambwe akajya ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya Oscars ku nshuro ye ya mbere, bizatangwa tariki 02 Werurwe 2025.
Ariana Grande ahatanye mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza ufasha (Best Supporting Actress), aho yatoranyijwe hagendewe kuri filime yakinnyemo yitwa ‘Wicked’
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, yagaragaje ko ari ibintu yishimiye cyane ndetse akarira amarira y’ibyishimo.
Tiwa Savage yakeje Don Jazzy
Umuhanzikazi Tiwa Savage yavuze ko Don Jazzy ari mu bantu beza bakoranye utarigeze amusaba ko baryamana mu gihe cyose yamaze ari mu nzu ye itunganya umuziki ya Mavin Records.
Tiwa Savage akaba yarasinye muri Mavin Records mu 2012 asohokamo nyuma y’imyaka irindwi agiye muri Universal Music Group.
Iyi nzu ya Mavin kuri ubu ikaba ibarizwamo abandi bahanzi bakomeye barimo Rema, Ayra Starr n’abandi.
Album ya Wizkid ikomeje kubica bigacika
Album ya Wizkid yise ‘Murayo’ ikomeje gukora amateka atandukanye, aho kuri ubu indirimbo zose uko ari 16 ziyiriho, ziri kubarirwa ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe kuri Billboard Afrobeats chart ikaba ari nayo album ibashije kugira indirimbo zose zikabarizwa kuri uru rutonde.
Muri izi ndirimbo, iyitwa ‘Piece of My Heart’ yafatanyije na Brent Faiyaz niyo iri kuza imbere aho iri ku mwanya wa Gatanu mu gihe iyo yise ‘Lose’ iri ku mwanya wa 45.
Iyi ni album yasohotse ku wa 22 Ugushyingo 2024 aho yayituye nyina witabye Imana akaba yarayitabajeho abandi bahanzi barimo Asake, Jasmine Sulivan, Tiakola, na Anais Cardot.