Perezida Lourenço yaganiriye na Tshisekedi i Addis Abeba ku kibazo cy’umutekano muri RDC
Perezida wa Angola, João Lourenço, kuri iki Cyumweru tariki 15 Gashyantare 2026, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, i Addis Abeba muri Ethiopia.
Ibi biganiro byabaye mu rwego rw’ibikorwa bya dipolomasi byasozaga uruzinduko rwa Perezida Lourenço mu murwa mukuru wa Ethiopia, aho yari yitabiriye inama zitandukanye ku rwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
RDC imaze imyaka myinshi ihanganye n’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza imvururu. Iki kibazo cy’umutekano cyakomeje guhabwa umwanya mu biganiro bya dipolomasi bya Perezida João Lourenço, wagiye afata iya mbere mu gushaka ibisubizo by’amahoro.
Angola iheruka gutanga igitekerezo cyo gushyiraho agahenge hagati ya Guverinoma ya RDC n’umutwe wa M23, kagomba gutangira gushyirwa mu bikorwa saa sita z’amanywa ku wa 18 Gashyantare 2026.
Iyi gahunda y’agahenge igamije kugabanya imirwano, koroshya ibikorwa by’ubutabazi no gutegura inzira y’ibiganiro bya politiki bishobora kuganisha ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.
Angola yakomeje kugaragaza ubushake bwo gufasha mu buhuza, ishimangira ko amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari ari ingenzi ku iterambere rirambye ry’akarere kose.


Kinyarwanda
English
Swahili









