Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse Visa ku baturage b'u Burundi
Itangazo ry’Ambasade y’Amerika mu Burundi yashyize hanze, yagaragaje impungenge ku bijyanye n’imikoreshereze mibi ya visa n’ingaruka mbi bishobora kugira ku gihugu cyose.
Muri iri tangazo ryayo, iyi Ambasade yagize iti "Buri muturage w'Umurundi ugiye hanze y’igihugu aba ahagarariye umuryango we n’igihugu cye. Kubaha amategeko agenga visa ni inshingano rusange, si icyemezo umuntu afata ku giti cye afata. Ibyakozwe n’abantu bamwe byatumye hafatwa icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo itangwa rya VISA ku Barundi. Twese hamwe tugomba kubungabunga amahirwe yacu, tunubahiriza amategeko."
Iri tangazo ryakiriwe mu buryo butandukanye mu Burundi. Bamwe babifashe nk’igihano kirenze urugero gishyizwe ku baturage bose bazira amakosa y’abantu bake, abandi babona ko ari uburyo bwo kugaragaza ko amategeko agomba kubahirizwa.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bo mu Burundi bagaragaje ko iki ari igikorwa cy’agasuzuguro ku gihugu cyabo, basaba Leta y’u Burundi kwihagararaho no gusubiza mu buryo bukwiye.
Iki cyemezo cyafashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kije mu gihe icyo gihugu gikomeje kurwana n’ikibazo cy’abimukira binjira cyangwa baba ku butaka bwacyo mu buryo butemewe n'amategeko. Nubwo nta gihe cyatangajwe ku gihe iki cyemezo cyizamara, u Burundi busanzwe buri mu bihugu byari byarasabwe kugira icyo bikosora ku bijyanye no kubahiriza amategeko ya VISA ya Amerika.


Kinyarwanda
English
Swahili









