Tshisekedi yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Qatar ku bibazo by’akarere n’ubufatanye
Ku wa 2 Mata 2026, i Doha muri Qatar, Umuyobozi w’Ikirenga w’icyo gihugu, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yakiriye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bagirana ibiganiro byibanze ku bibazo by’akarere.
Mu biganiro byabereye mu Ngoro ya Lusail, Perezida Tshisekedi yagaragaje ko igihugu cye gishyigikiye Qatar mu bihe iri kunyuramo, by’umwihariko ku bijyanye n’ibyo yise ibitero bya Iran bikomeje kwibasira icyo gihugu n’ibindi byo mu karere. Yashimangiye ko RDC ishyigikiye ingamba Qatar iri gufata mu kurinda ubusugire bwayo, umutekano n’abaturage bayo.
Ku ruhande rwe, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yashimiye Perezida Tshisekedi n’igihugu cya RD Congo ku bw’ubufatanye n’ubufatanyabikorwa bagaragaje, anagaragaza ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje gutera imbere.
Aba bayobozi bombi bongeye gushimangira ubushake bwo guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere, banaganira ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu nzego z’ubukungu n’ishoramari.
Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku mpande zombi, barimo ku ruhande rwa Qatar abayobozi bakuru muri guverinoma n’abashinzwe ububanyi n’amahanga, naho ku ruhande rwa RDC hakaba harimo intumwa zihariye za Perezida n’abajyanama be.
Byongeye kandi, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani na Perezida Félix Tshisekedi bagiranye n’ibiganiro byihariye hagati yabo, baganira ku ngingo zitandukanye zifitiye inyungu rusange ibihugu byombi.


Kinyarwanda
English
Swahili








