U Rwanda rwamaganiye kure ibyo rushinjwa na DRC byo kurenga ku masezerano
Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwamagana bikomeye abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bayishinja kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, mu gihe Kigali ivuga ko ibyo birego ari ibinyoma bigamije kuyobya ukuri no kwirengagiza uruhare rwa Kinshasa mu kurenga ku gahenge.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yakomoje ku magambo ya Minisitiri w’Itangazamakuru wa RDC, Patrick Muyaya, wari watangaje ko Perezida Félix Tshisekedi avuga ko u Rwanda rurenga ku masezerano rugaba ibitero muri Kivu y’Amajyepfo. Makolo yavuze ko ibyo RDC ivuga nta shingiro bifite, kuko ari yo “gashozantambara ihitana ubuzima bw’abaturage” nubwo yerekana u Rwanda nk’aho ari rwo kibazo.
Yagize ati “Leta ya RDC ntishobora gukurikirana inzira yo guhagarika imirwano kandi ari yo gashozantambara.”
Ibyo RDC ishinja u Rwanda bifitanye isano n’intambara iri hagati ya AFC/M23 n’ihuriro rinini rigizwe na FARDC, Wazalendo, FDLR, Ingabo z’u Burundi n’abandi barwanyi bafasha Kinshasa. Guverinoma ya Congo ivuga ko u Rwanda rufasha M23 mu mirwano ya Kivu y’Amajyepfo, naho u Rwanda rwo rugashimangira ko rutagira uruhare na rumwe muri iyo mirwano.
Mu gihe ubufatanye bwa RDC n’Ingabo z’u Burundi burushaho kwiyongera mu kurwanya M23, Minisitiri Muyaya we ashinja u Rwanda ko “rwihishe inyuma yo guteza intambara y’akarere”. Ariko Makolo yabyamaganiye kure, avuga ko abayobozi ba Congo bavanga ibibazo bibiri bitandukanye aribyo ikibazo cy’amasezerano ya Washington no guhagarika imirwano n’intambara iri hagati ya FARDC n’AFC/M23.
Makolo yavuze ko Congo ikomeje “kwiriza” ibinyoma, kandi izi neza ko yirengagije amasezerano yagiranye na M23 yo guhagarika intambara no gutangira inzira z’amahoro.
Yabivuze muri aya magambo akakaye “RDC ntishobora kuba umugenzuzi wo guhagarika imirwano mu gihe namwe ubwanyu murimo kurenga ku masezerano yo gutanga agahenge, ndetse mutanafite umugambi wo kubaha amasezerano ya Washington mwamaze gushyiraho umukono.”
Uvira yafashwe, ingabo za Leta zihungira mu Burundi
Imirwano ikomeje gukara ku butaka. Abarwanyi ba AFC/M23 bamaze gufata umujyi wa Uvira, bituma bimwe mu bice by’ingabo za Leta, FARDC, bihungira mu Burundi, mu gihe izindi zerekeje mu mujyi wa Kalemie.
AFC/M23 itangaza ko izakomeza gushyigikira ibiganiro by’amahoro bya Doha bahuriyemo na Guverinoma ya RDC, ariko amasezerano ya Washington yo ntabareba, kuko yemeza ko adashingiye ku by’ukuri by’imiterere y’intambara barwana.


Kinyarwanda
English
Swahili









