issa
Gen. Muhoozi yaburiye abakorana na FDLR ko bazabiryozwa

Jul 25, 2025 - 20:45
 0

General Muhoozi Kainerugaba yihanangirije abakorana na FDLR, avuga ko bazafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko umuntu uwo ari we wese ukorana n’umutwe wa FDLR ubarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ukomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, azafatwa kandi ahabwe ibihano bikomeye.

Ibi yabivuze mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, aho asanzwe atangariza ibitekerezo bye ku bibazo bitandukanye byugarije akarere. Yagize ati "Buri wese ufitanye isano na FDLR azafatwa kandi ahite arasirwa aho." 

General Muhoozi, yakomeje kugaragaza ko atazihanganira na rimwe ibikorwa byibasira abatutsi, by’umwihariko abavuga Ikinyarwanda bo muri DRC. Yongeyeho ko kwica abantu hashingiwe ku bwoko, yaba Abatutsi cyangwa Abahima, ari icyaha gikomeye kandi abagikoze bazabibazwa.

Ubu butumwa bwatanzwe mu gihe hakomeje kuvugwa ibitero bikorerwa abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi n’uyu mutwe wa FDLR, umaze imyaka myinshi urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse ugizwe n’abamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye kuri iki kibazo, mu mpera za Kamena 2025, Leta ya DRC n’iy’u Rwanda zasinye amasezerano i Washington D.C, agamije kwihutisha gahunda yo kwitandukanya n’uyu mutwe no kuwurandura burundu. Ayo masezerano anateganya ubufatanye mu guhangana n’ibikorwa bihungabanya umutekano w’impande zombi.    

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Gen. Muhoozi yaburiye abakorana na FDLR ko bazabiryozwa

Jul 25, 2025 - 20:45
Jul 25, 2025 - 20:46