Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya gukora batizigamye
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abayobozi bashya bashyizwe muri Guverinoma kurushaho gukora neza Kandi bagakora batizigamye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025, nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi bashya bashyizwe muri Guverinoma y’u Rwanda barimo na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva.
Ni Guverinoma yashyizwemo abashya barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Habimana Dominique ndetse na Minisitiri w’Ibidukikije Dr Bernadette Arakwiye. Undi mushya winjiye muri Guverinoma ni Nick Barigye, Guverineri wungirije wa Banki nkuru y’u Rwanda.
Mu kiganiro Minisitiri mushya w’Intebe yatanze yavuze ko azi uburemere bw’inshingano nshya yahawe ariko anizeza Perezida wa Repubulika ko icyizere yamugiriye kitazaraza amasinde.
Yagize ati “ Ndashaka kubasezeranya ko iki cyizere Perezida wa Repubulika yangiriye kitazaraza amasinde. Ndabizeza ko nzakora ibishoboka byose ndetse nkore n’ibirenzeho kugira ngo nuzuze inshingano nahawe, bityo igihugu cyacu kibyungukiremo.”
Dr Justin yakomeje avuga ko yiteguye gutanga umusanzu mu gukorera igihugu.
Yagize ati “ Niteguye ntategwa gutanga umusaruro wanjye muri urwo rugendo nk’umunyarwanda wiyemeje gukorera igihugu cye.”
Abari muri uyu muhango n’Abanyarwanda muri rusange bari bategereje ijambo rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, watangiye ashimira Dr Edouard Ngirente uko bakoranye mu gihe yari Minisitiri w’Intebe mu myaka 8 ishize.
Perezida yanibikije Abanyarwanda n'Abanyafurika muri rusange ko badakwiye kudamarara ngo bategereze ko hari uzaza kubacungura.
Yagize ati “ Abanyarwanda n’abanyafurika tukicara tukadamarara tugategereza ko hari abazaza kuducungura kandi, ntiwabonye ko na bariya tuzi bo muri Bibiliya bazaza kuducungura bafite uko basa kwabo kutari nkatwe. Murerekwa ariko ntimubona.”
Yakomeje agira ati “ Ntugomba gukomeza kuba umusabirizi buri munsi, kuba umuntu ubwirizwa icyo gukora buri munsi. Ntabwo ubona ko bidakwiye? Kuko abo bato, mwe mubyiruka n’abandi kubaha uburere ni kimwe, uburere buzima, uko mubikoresha ni ikindi.
Perezida yaje gushimira abakora neza ariko yongera kubasaba ko bagomba gukora neza birushijeho.
Yagize ati “ Reka nongenre nshimire abayobozi mu nzego zitadukanye, ariko n’amwe mwisuzume buri cyumweru, buri kwezi, murebe icyo mwahindura. Niba wanakoraga neza urusheho urenze ku byiza wakoraga.”


Kinyarwanda
English
Swahili









