
Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ikiganiro na mugenzi we w’u Bugiriki ku ngingo zirimo n'ibyo muri DRC
Amakuru yatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, atangaza ko Minisitiri Amb.Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri Telefoni na mugenzi we w’u Bugiriki.
Iyi minisiteri mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo yatangaje ko Nduhungirihe yaganiriye na Giorgos Gerapetritis, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bugiriki (Greek).” Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ibyerecyeye ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC.
Iyi Minisiteri ivuga ko aba badipolomate bombi Baganiriye ku buryo bwo gukomeza guteza imbere imibanire y’impande zombi no ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe n’ubundi kuri uyu wa Kane yari yagiranye ikindi Kiganiro na mugenzi we wa Repubulika ya Czech, Jan Lipavský cyibanze n’ubundi ku mibanire n’imikoranire by’Ibihugu byombi ndetse no ku bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC.