Rwanda Premier League igeze kure ibiganiro na BK ndetse na Azam TV
Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bugeze kure ibiganiro na Bank of Kigali ndetse na Azam TV ku mikoranire hagati y’ibigo byombi.
Guhera mu mwaka ushize, nibwo hatangiye kuvugwa amakuru agaragaza ko urwego rureberera shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League, ko rwatangiye ibiganiro na Bank of Kigali (BK) ndetse ko bigeze kure ku kuba iyi bank yakitirirwa Shampiyona y’u Rwanda.
Ibi byahamywaga na CEO wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa mu biganiro bitandukanye yagendaga akorana n’itangazamakuru. Uyu muyobozi kandi kugeza ubu arimo kugarizwa mu gihugu cya Tanzania aho yagiye mu rugendo shuri rugamije kumenya imikoranire Shampiyona ya Tanzania igirana na National Bank of Commerce bitiriye Shampiyona (NBC Premier league).
Ntabwo Jules Karangwa yigeze agenda wenyine kuko yajyanye n’ubuyobozi bwa Bank of Kigali bagiye kwiga ku buryo bw’imikoranire urwego rw’umupira rwagirana na Bank cyangwa abafatanyabikorwa bakomeye. Amakuru ahari avugwa ko mu gihe Bank Of Kigali yumvikanye ku mikinoranire hagati y’aba bombi, izatanga amafaranga ari hagati ya Milliyoni 80 ndetse na Milliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Nubwo Rwanda Premier League irimo kurwana no kubona umuterankunga wo kwitirirwa Shampiyona y’u Rwanda, ariko kandi ifatanyije na FERWAFA ibiganiro na Azam TV bigeze kure kugira ngo uburenganzira bwo kwerekana imikino bwamurwe RBA bwongere guhabwa Azam TV.
Ibi bikorwa byose birimo kwihutishwa cyane nubwo Shampiyona ikiri kuba ariko Rwanda Premier League yifuza kwihutisha ibi bintu kugira ngo aba bafatanyabikorwa bazatangirane na Shampiyona Saison 2026-2027.
Jules Karangwa n'abayobozi ba Bank Of Kigali bari kubarizwa muri Tanzania


Kinyarwanda
English
Swahili









