issa
Umukino wa Gasogi United na APR FC wo kwishyura muri Shampiyona, abafana bashobora gususurutswa na Israel Mbonyi

Jan 12, 2026 - 11:37
 0

Umukino uzahuza ikipe ya Gasogi United na APR FC wo kwishyura muri Shampiyona, abafana bashobora gususurutswa na Israel Mbonyi.

Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, ashobora kuzazana umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mbonyicyambu Israel ukunze kuzuza ahantu hose akoreye igitaramo. 

Ku cyumweru tariki 11 Mutarama 2026, nibwo bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda habaye umukino ku masaha adasanzwe. Ni umukino wabaye Saa tatu z’ijoro hagati ya Al Hilal Omdruman n’Amagaju FC urangira Al Hilal SC itsinze ibitego 8-0.

Uyu mukino wari uryoheye ijisho bijyanye n’ibitego byatsinzwe ariko ubona ikipe zombi zigerageza gukina nubwo Al Hilal SC yanyagiye bikomeye Amagaju FC wabonaga itazi ibyo irimo muri uyu mukino.

Uyu mukino warebwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru benshi barabyishimira cyane ariko basaba Rwanda Premier League ko yajya itegura uyu mukino ariko ukaba ku wa gatanu cyangwa ku wa Gatandatu kugira ngo abantu babone umunsi wo kuruhuka atari ukubyuka bajya mu kazi.

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, nyuma yo kureba uyu mukino wabaye Saa tatu z’ijoro byatumye agira igitekerezo cya Businesi ndetse ahita yemeza ko arabikora ubwo azaba akina na APR FC mu mukino wo kwishyura wa Shampiyona bazahura.

Yagize ati “ Biriya bintu nabibonyemo amahirwe yo gukoramo Bisinesi. Saison itaha cyangwa umukino wo kwishyura uzaduhuza na APR FC nshaka ko uzakinwa Saa tatu z’ijoro. Uko nzabigenza, guhera Saa moya nzaha abafana igitaramo kitarabaho. Ndashaka ko abantu bazaza bakarya, bakanywa ubundi Saa tatu zagera umukino ukaba.”

Uyu muyobozi yasabye kandi FERWAFA na Rwanda Premier League kuzamushyigikira muri iki gikorwa kuko abona ari n’intambwe nziza yo gukurura abafana ku bibuga kuko umupira ugezweho ari ho ugeze.

Yagize ati “ Reka nkubwize ukuri, tudatekereje ibintu bishobora gutuma abantu bagaruka kuri Sitade tugafata umupira nk’ikintu kigezweho, ntabwo twabona abafana. Ibi bintu wabibara, ushobora kuryaho gacye, abantu bakishima, nibwo bazagaruka ku kibuga. Ubwo nizereko Rwanda Premier League na FERWAFA bazadutera inkunga.”

Ibi KNC yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 12 Mutarama 2026, mu kiganiro Rirarashe akora buri munsi kuri Radio/TV1. Uyu muyobozi akimara gutangaza ibi, abakunzi be bahise bamusaba ko yazatumira Israel Mbonyi akazabasusurutsa ahita yemeza ko ari we azatumira kuri uyu mukino.

Ntabwo kugeza ubu harashyirwa ahagaragara ingengabihe y’imikino yo kwishyura ya Shampiyona ariko Rwanda Premier League yamaze kwemeza ko iyi mikino izatangira tariki 30 Mutarama 2026.

Image Israel Mbonyi ashobora kuzaririmba ku mukino APR FC izakina na Gasogi United

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Umukino wa Gasogi United na APR FC wo kwishyura muri Shampiyona, abafana bashobora gususurutswa na Israel Mbonyi

Jan 12, 2026 - 11:37
Jan 12, 2026 - 12:50