issa
Umwaka utaha bazabona amateka mashya! Perezida wa Rayon Sports yatangaje

Mar 20, 2026 - 12:42
 0

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yagaragaje ko ikipe ya Rayon Sports izaba ari ikipe ikomeye umwaka utaha kuko ubu ibibazo batangiranye uyu mwaka birimo kugenda birangira.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026, nibwo abayisilamu bose basoje igisibo cy’ukwezi bari bamaze biyiriza ubusaba begera Imana. Ni umuhango wasorejwe muri Kigali Pele Stadium ku batuye i Kigali ariko no ku isi yose bakaba bagize isengesho kuri uyu munsi mukuru.

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, ni umwe mu bayisilamu bitabiriye isengesho ryabereye muri Kigali Pele Stadium ndetse azakuganiriza itangazamakuru. Uyu muyobozi yasabye abayisilamu kwishimira uyu munsi mukuru wabo ariko abibutsa ko bagomba gusingira n’inshuti n’abavandimwe ariko bakibuka gukomeza kwegere Imana birinda gukora ibibi nkuko byari bimeze muri uku kwezi bari bari kwibuka urukundo rw’Imana.

Murenzi Abdallah yatangaje ko ubu ikipe ya Rayon Sports iri mu rugamba rwo guhatanira ibikombe byombi kuko baracyari mu gikombe cy’Amahoro ndetse na Shampiyona. Uyu muyobozi yashimiye abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo kuba bakomeje kuza gushyigikira ikipe yabo kuri Sitade.

Yagize ati “ Aba-Rayon reka mbabwire ngo turi mu rugamba rwo guhatanira ibikombe yaba icy’Amahoro ndetse n’igikombe cya Shampiyona kandi nta gukuraho. Ndashima cyane ukuntu barimo kwitabira kuri Sitade ari benshi kandi bakomeze baze kuko kiriya n’igitego kiyongera ku bindi bitego tuba dushaka.” 

Yakomeje agira ati “Abafana baze tugume hafi y’ikipe duhatanire ibikombe, dukumbuye gusohoka, dukumbuye igikombe, cyane icya shampiyona. Ndahamya neza ko tuzasoza shampiyona aba-Rayon bishimye.”

Perezida wa Rayon Sports yatangaje ko umwaka utaha iyi kipe izaba ikomeye kuko ibibazo batangiranye uyu mwaka byatumye bashaka n’ibisubizo bizatuma umwaka utaha izaba ari ikipe ikomeye cyane.

Yagize ati “ Uyu mwaka twahuyemo n’ibibazo byinshi mu ntangiriro, ariko ibyo bibazo byaduhaye ibisubizo byo kuvuga ngo umwaka utaha tuzaba duhagaze gute? Nakwizeza abakunzi ba Rayon Sports ko umwaka utaha bazabona ikipe nshya, bazabona ibigwi bishya ndetse bazabona amateka mashya ya Rayon Sports.”

Mu kwezi kwa mbere nibwo RGB yahaye Murenzi Abdallah kuyobora ikipe ya Rayon Sports asimbuye Twagirayezu Thadee kubera ko atari arimo kwishimirwa n’abafana ndetse n’ikipe muri rusanga ikaba itarabonaga intsinzi.

Nyuma yaho Murenzi Abdallah atangiriye kuyobora ikipe ya Rayon Sports, nta mvururu zikigaragara muri iyi kipe nk’izari zihari mu bihe byashize. Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gusinya amasezerano n’abafatanyabikorwa kandi ubona ko bishobora kuyifasha mu bihe bizaza.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373