Ni umunyamahanga! Rayon Sports igiye kuzana umuyobozi ushinzwe imitoreze
Ikipe ya Rayon Sports igiye kongera abakozi mu bo yari isanzwe ifite barimo umuyobozi ushinzwe ibijyanye na tekenike byose birimo imitoreze ndetse n’abazaba bashinzwe gushakira ikipe abakinnyi yaba mu Rwanda no hanze.
Ibi byagarutsweho n’umuvugizi wa Rayon Sports mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 28 Mata 2026 ubwo yari mu kiganiro ku muyoboro w’iyi kipe aho yagarutse kuri byinshi birimo nibyo ubuyobozi bw’inzibacyuho burimo gutegura ikipe ikomere mu buryo burambye.
Gakwaya Olivier muri iki kiganiro yatangaje ko urwego rwa Rayon Sports rugomba kuba rukomeye kandi rufite inzego zubakitse kandi zikomeye kuva hejuru kugeza ku bakinnyi bajya mu kibuga.
Yagize ati “ Rayon Sports igomba kuba ari urwego rwubatse, haba mu buyobozi, muri tekenike no muri za nzego dusabwa kuzashyiraho zirimo abahagarariye inama y’ubutegetsi, komite nyobozi, akanama nyemurampaka, kumanura ukagera mu biro. Ni ibintu twashyizemo imbaraga ku buryo inshingano z’umuntu ntaho zizajya zihurira n’iz’undi kumanuka tukagera no mu ikipe.”
Urebye ubu muri Rayon Sports ibintu byinshi biri ku murongo kuko ikibazo cy’imishahara ari nacyo giteza ibibazo cyane muri iyi kipe nta ngihari. Kugeza ubu uhereye ku mukozi wo mu biro ndetse n’abo mu kibuga nta n’umwe ufitiwe ibirarane by’imishahara kugeza naho abakinnyi n’abatoza batandukanye b’iyi kipe ntibumvikane, bagihembwa nk’ibisanzwe.
Gakwaya Olivier kandi yatangaje ko hari imyanya barimo kubaka itandukanye irimo nk’umuyobozi ushinzwe ibya tekenike uzajya areberera ibirimo imitoreze, kuzamura impano mu bahungu n’abakobwa, gukurikirana abakinnyi binjira n’abasohoka ndetse n’ibindi byinshi.
Yagize ati “ Ubu hari imyanya tugomba gushyiramo abakozi. Tujyiye kuzana umuyobozi wa tekenike uzaba ashinzwe ibijyanye na tekenike byose muri Rayon Sports. Abo ni abakozi bazaba bakora bihoraho mu biro bya Rayon Sports, kandi uku kwezi kwa kane niko dufite ko kurangira nabo bagahembwa.”
Gakwaya Olivier yatangaje ko umuyobozi ushinzwe ibya tekenike azaba ari umunyamahanga ndetse aratangazwa muri uku kwezi kwa Gicurasi tugiye gutangira. Uyu muyobozi azaba afite mu nshingano kandi no gufatanya n’abatoza ndetse n’abandi bamufasha mu kumenya abakinnyi binjira n’abasohoka mu ikipe no gutegura uko bazamura impano z’abato muri Rayon Sports.
Ibi uyu muyobozi yabigarutseho mu gihe ikipe ya Rayon Sports irimo kwitegura umukino ukomeye izakinamo na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Gicurasi 2026, kuri Sitade Amahoro Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports bwongerewe amezi atatu kuyo bwari bwahawe na RGB agomba gusozanya n’iyi Saison hakabona gutorwa undi muyobozi. Iyi kipe igiye gushyiraho CEO uzajya akurikirana ibikorwa byose by’ikipe ndetse hanashyirweho Inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, ari mu bayobozi bagize inzibacyuho

Kinyarwanda
English
Swahili









