Muhanga: Abahinzi barasaba kwagurirwa ubwanikiro
Abahinzi bibumbiye muri Koperative COPARWAMU ihinga ibigori mu gishanga cya Rwansamira, giherereye mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, barataka ikibazo cy’ubwanikiro budahagije kandi bushaje, bavuga ko bubashyira mu kaga ko guhomba umusaruro.
Aba bahinzi bavuga ko ubwanikiro bakoresha butajyanye n’ingano y’umusaruro bejeje kandi bukaba bushaje ku buryo amazi y’imvura abwinjiramo, bigashyira umusaruro wabo mu byago byo kwangirika.
Ndahimana Emmanuel, umwe mu bibumbiye muri iyi koperative, agaragaza impungenge z’ibihe by’imvura, avuga ko bishobora kubahombya.
Yagize ati: “Dufite impungenge z’uko imvura igwa, maze umusaruro wacu ukangirika kubera kunyagirwa, kuko ubu bwanikiro burashaje kandi amazi y’imvura yinjiramo.”
Hagati aho kandi uretse ikibazo cy’umusaruro wangirika, abahinzi banashimangira ko bahangayikishijwe n’umutekano wabo n'ibyabo.
Kampire Esperance, nawe yongeraho ko ubwanikiro bushaje ku buryo bushobora no kubagwira igihe icyo ari cyo cyose.
Ati: “Bitewe n'ubwanikiro bushaje dukoresha, duhora twikanga ko bwatugwira igihe turi gukurikirana umusaruro.”
Hagabimana Gaspard na we ashimangira ko ubwanikiro ari buto cyane ugereranyije n’umusaruro babona, bigatuma hari igice cyawo cyangirika kubera kubura aho bawanika.
Yagize ati: “Hari ubwo umusaruro wangirika kubera kubura aho twanika, kuko ubwanikiro ari buto kandi butajyanye n’ingano y’umusaruro tubona.”
Ku ruhande rwe, Mugabo Girbert, Umuyobozi W'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yagaragaje ko abahinzi na koperative yabo ari bo bakwiye kwishakamo ubushobozi bwo kubaka no gusana ubwanikiro basanganywe, kuko ari umutungo wabo.
Yagize ati: “Abahinzi na koperative ubwabo ni bo bagomba kwishakamo ubushobozi bakubaka ubwanikiro bwangiritse, kuko koperative ari iyabo kandi umusaruro bakuramo ari bo bawugurisha.”
Abibumbiye muri COPARWAMU bakomeje gusaba ko ubwanikiro bwabo bwagurwa kandi bugasanwa, kugira ngo barusheho kunoza imicungire y’umusaruro w’ibigori no kwirinda ibihombo bahura nabyo nyuma y’isarura.

Kinyarwanda
English
Swahili









