Umunsi w’umurimo: Guverinoma yiyemeje kongera akazi no kuzamura imibereho
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka, yayoboye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umurimo mu birori byabereye muri Kaminuza y'u Rwanda, aho byahurije hamwe abakozi, abakoresha ndetse n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kuzirikana no guha agaciro uruhare rw’abakozi mu iterambere ry’igihugu.
Ibi birori byabaye kuri uyu wa 01 Gicurasi 2026, byari bifite insanganyamatsiko igira iti: “Gufatanya mu guteza imbere ubumenyi, kongera imirimo, no kubaka ubukungu burambye bushingiye ku mbaraga z’imbere mu gihugu.”
Iyi nsanganyamatsiko yagaragaje ko ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye ari ingenzi mu kongera ubumenyi ku bakozi, guhanga imirimo mishya no kubaka ubukungu bushobora guhangana n’ihungabana rituruka ku rwego mpuzamahanga.
Abitabiriye ibi birori baganiriye ku buryo bwo kongera umuvuduko mu guhanga imirimo mishya, kuzamura umusaruro w’abakozi no guteza imbere inzego z’ingenzi zirimo ubuhinzi, inganda na serivisi. Hanagarutswe ku kamaro ko gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga no kunoza serivisi zitangwa, mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye kandi ridaheza.
By’umwihariko, hibanzwe ku guteza imbere ubumenyi bw’urubyiruko bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, hagamijwe kurufasha kubyaza umusaruro amahirwe igihugu gifite ashingiye ku bwinshi bw’urubyiruko.
Minisitiri Christine Nkulikiyinka yongeye gushimangira ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guteza imbere imirimo ifite agaciro kandi itanga umusaruro, kongerera imbaraga ubufatanye n’abafatanyabikorwa, ndetse no gukomeza guharanira ko iterambere ry’ubukungu rigira uruhare rufatika mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda bose.

Kinyarwanda
English
Swahili








