issa
Perezida Trump yashyize igitutu kuri Iran ayisaba gusinya amasezerano

Apr 29, 2026 - 18:23
 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye Iran gusinya vuba amasezerano y'amahoro, kuko raporo z'Amerika zigaragaza ko ishobora kongera igihe cyo gukomeza gufunga ibyambu byayo( Blockage), nyuma y'igihe kirekire bamaze badahuza mu biganiro bigamije kurangiza amakimbirane ari hagati y'ibihugu byombi. ‎

Ibi Perezida Trump yabitangaje kuri uyu wa 29 Mata 2026.

Trump mu butumwa yanyujije kurubuga rwe rwa Truth Social, yavuze ko Iran itakwiyobora neza, anashimangira ko Tehran idafite intwaro za kirimbuzi, ndetse avuga ko Iran ishobora kuvugana na Amerika niba ishaka ibiganiro.

‎Ikinyamakuru Wall Street Journal cyanditse ko Trump yategetse abamufasha gutegura gahunda yo kongera igihe cyo gukomeza gufunga ibyambu bya Iran, hagamijwe kuyishyiraho igitutu kugira ngo yemere ibisabwa mu masezerano.

‎Trump, yagize ati: “Ntibazi gusinya amasezerano atajyanye n’intwaro za kirimbuzi. Ni byiza ko batangira kugira ubwenge vuba!."Gusa ntacyo yatangaje ku bikubiye muri ayo masezerano.

‎Iran yo ishaka ko Amerika yemera uburenganzira bwayo bwo gutunganya uranium mu buryo ivuga ko bugamije amahoro n’imikoreshereze ya gisivili. Iki gihugu gifite ububiko bwa kilogarama zigera kuri 440 za uranium itunganywa ku kigero cya 60%,  iyo irushijeho gutunganywa ishobora gukoreshwa mu gukora intwaro za kirimbuzi.

‎Hagati aho, ku wa Kabiri w'iki cyumweru abayobozi ba Iran batangaje ko bashobora kwihanganira ibihano n’ifungwa ry’ibyambu, bifashishije izindi nzira z’ubucuruzi, kandi banaragaje ko intambara itararangira.

‎Gusa Iran  yifuzaga ko ibiganiro byasubikwa kugeza intambara irangiye burundu, ndetse n’ibibazo by’ubwikorezi bikabanza gukemuka, hashingiwe ku masezerano y'agahenge yatangiye ku ya 8 Mata.

‎Ni mu gihe uyu mwuka mubi w'amakimbirane ari hagati ya Iran  umaze guhitana abantu ibihumbi, uhungabanya amasoko y’ingufu ku isi ndetse unabangamira ubucuruzi mpuzamahanga.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

Perezida Trump yashyize igitutu kuri Iran ayisaba gusinya amasezerano

Apr 29, 2026 - 18:23
Apr 29, 2026 - 19:01