
Minisitiri Nduhungirehe yagaragarije amahanga ko ibibazo bya Congo bigerekwa ku Rwanda bitijwe umurindi na FDLR
Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi, ko ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigerekwa ku Rwanda biturutse ku mutwe wa FDLR ufite indiri muri iki gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko kuba ibyo bibazo babisunikira u Rwanda narwo rudateze na rimwe kureka gucunga umutekano warwo no kurinda ubusugire bw’igihugu.
Muri iyi nama Nduhungirehe, yongeye kugaragaza ko Intandaro y'amakimbirane no kugereka ku Rwanda ibibazo bya Congo, ahanini urebye gutizwa umurindi n’umutwe witwara gisirikare w’abajenosideri wa FDLR w'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, umaze imyaka irenga 30 mu Burasirazuba bwa DRC..
Agaragaza ko uyu ari umutwe uzwiho ibikorwa by’ubwicanyi bushingiye ku moko, kwinjiza abana mu gisirikare, no guhungabanya umutekano mu Rwanda no muri RDC ariko bikaba bibabaje kubona imwe mu miryango mpuzamahanga ikomeza kwirengagiza nkana ko utabaho..
Amb. Nduhungirehe yavuze ko vuba aha ifatwa rya bamwe mu bari bagize FDLR barimo n’umuyobozi mukuru wayo, bagashyikirizwa u Rwanda byerekanye ibimenyetso simusiga uburyo guverinoma ya DRC yinjije abarwanyi ba FDLR mu Ngabo z’Igihugu.
Yagize ati: "Kinshasa yabahaye intwaro, ibikoresho, n’urubuga rwo gukomeza ingengabitekerezo yabo ya jenoside."
Ku ruhande rw'abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda muri Congo, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, Nduhungirehe yagaragaje ko bakomeje gutotezwa.
Ati: "Mu ngaruka z’ivangura, ihohoterwa no kurimbura amoko muri RDC, harimo ibihumbi n’ibihumbi by’impunzi ziri mu Rwanda, Uganda ndetse no mu bindi bihugu byo mu Karere kacu, bamaze igihe kinini mu nkambi z’impunzi, bamaze imyaka myinshi barabuze uko babasha gusubira mu byabo."
Yakomeje agira ati: "Ukurikije uko ibintu bimeze, u Rwanda rurifuzwaho iki? Kuki u Rwanda rukomeje kwibasirwa cyane? Ntabwo bisobanutse. Ikigaragara nk’u Rwanda, ni uko ingamba z’ubwirinzi twashyizeho zizagumaho, kugeza igihe hazaba hari urwego rwizewe rw’umutekano mu gihe kirekire, ku mupaka na DRC."
Yakomoje kandi ku ngabo za MONUSCO zimaze imyaka irenga 25 muri DRC, nyamara zarananiwe gushyira mu bikorwa inshingano zazjyanye muri icyo Gihugu zo kurandura imitwe yose yitwaje intwaro, harimo n’umutwe wa FDLR, avuga ko bishobora gutuma nta mahohoro yizewe.
Yagize ati: "Ntidushobora kwizera amahoro niba intandaro y’ibi bibazo idakemutse. Mu byukuri, guhera mu 2003, iyi nama yongeye kwibutsa ko ari ngombwa gukemura ikibazo cya FDLR binyuze mu myanzuro irenga 20. Nyamara, nyuma y’ama miliyari y’amadorari yakoreshejwe mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro buhenze cyane mu mateka, kugera ku bisubizo bifatika biracyagoye."
Icyakora Nduhungirehe abona ko MONUSCO ishobora guhindura imikorere kandi ikagira uruhare runini mu gukemura ibyo bibazo, mu gihe yaba yubahirije inshingano zayo zo kurengera abaturage, kwita ku burenganzira bwa muntu ndetse ikaba yanatanga ubufasha mu nzira ziganisha ku mahoro arambye zihuriweho n’umuryango wa EAC na SADC.
Yavuze ko u Rwanda kuva kera rwifuzaga gukemura mu buryo burambye ibibazo bya politiki n’umutekano mu Karere. Ati: "Ni muri urwo rwego, twiyemeje gukorana n’impande zose kugira ngo twubahirize ibyo twiyemeje, cyane cyane gahunda y’inama ihuriweho na EAC-SADC, n’ibindi bikorwa byuzuzanya."