Burundi: Imfungwa zidafite amafaranga ya 'Bujiji' zamburwa ibiryo zikanakorerwa iyicarubozo ry'umubiri

Apr 27, 2025 - 14:04
 0

Umuryango ‘ALUCHTO’, uharanira uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa mu Burundi, uratabariza abafungiye muri gereza zitandukanye ko bakomeje guhura n’iyicarubozo iyo babuze ubwishyu bwa ‘Buji’ bufatwa nk’ikiguzi cy’umuntu mushya winjijwe muri gereza.

Uyu muryango ugaragaza ko abafungwa badafite amafaranga bita aya ‘Buji’ batabona amafunguro yaba ayo bagenerwa n’urwego rwa gereza cyangwa ayo baba bagemuriwe n’imiryango ndetse bakanakorerwa itotezwa ry’umubiri.

Ni itotezwa, uyu muryango wa ALUCHTO uvuga ko imfungwa zirikorerwa n’abagenzi babo bayobowe n’umuyobozi uzwi ku izina rya ‘Nyumbakumi’ ariwe ufatwa nka nyirabayazana.

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye  kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Mata,uyu muryango watanze umuburo ko iri hohoterwa rikomeje gushinga imizi mu magereza menshi bityo bagasaba ko ryahagarikwa amazi atararenga inkombe.

Umuhuzabikorwa  w’uyu muryango ,Vianney Ndayisaba, avuga ko mu ibarura rimaze gukorwa bamaze kubona abagera kuri 98 bahohotewe.

Yagize ati: "Twabonye abantu 98 bamaze gukorerwa iyicarubozo mu magereza atandukanye aherereye mu ntara za Gitega, Bubanza, Bururi, muri komini ya Bujumbura Mairie na Bujumbura, ndetse no muri Cibitoke."

Uyu muyobozi ahamya ko imfungwa zikinjizwa muri gereza arizo zibasirwa cyane na  bagenzi babo bafunzwe babakorerwa ihohoterwa nkana kugirango babone amafaranga yagenewe “kugura buji”.

Ubwishyu bwa Buji busabwa buri hagati y'ibihumbi icumi n’ibihumbi ijana akoreshwa mu Burundi hanyuma uyabuze agahohoterwa.

Vianney Ndayisaba agira ati: “Imfungwa nshya zicwa urubozo n'abandi bafunzwe iyo zananiwe kwishyura amafaranga ibihumbi icumi cyangwa se kugeza ku bihumbi ijana FBu.”

Apr 27, 2025 - 14:06

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.