issa
Nigeria: Leta yakiriye ingabo 200 za Amerika mu bufasha bwo guhangana n’imitwe y’iterabwoba

Feb 15, 2026 - 18:35
 0

Leta ya Nigeria yakiriye itsinda rya mbere ry’ingabo 200 za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gufatanya n’ingabo z’icyo gihugu kurwanya imitwe y’iterabwoba imaze igihe ihungabanya umutekano wo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria.

Aya makuru yemejwe n'Umushakashatsi mu bijyanye no kurwanya iterabwoba mu karere ka Sahel, Brant Philp, wanditse ku rubuga rwe rwa X ko kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Gashyantare 2026, ingabo za Amerika zakiriwe na Leta ya Nigeria, bikaba biteganyijwe ko zitaje muri icyo gihugu kurwana ahubwo zigiye gutanga imyitozo n’amahugurwa ya gisirikare bizafasha ingabo za Nigeria guhashya imitwe yitwaje intwaro muri icyo gihugu.

Brant Philp yavuze ko ingabo za Amerika zigiye no kugenzura neza niba ibikoresho bya gisirikare Nigeria yahawe birimo gukoreshwa neza mu buryo buboneye yaba ibyagenewe ingabo zirwanira ku butaka ndetse n’izo mu kirere nk’uko biri mu masezerano y’ibyo bihugu byombi.

Ibitangazamakuru bitandukanye muri Nigeria bikomeje kwandika ko indege za gisirikare za Amerika zo mu bwoko bwa C-17A zikomeje kugwa ku bibuga by’indege bya gisirikare bitatu bitandukanye muri Nigeria birimo Kainji, Maiduguri ndetse na Maiduguri yugarijwe n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro.

Inzego z'umutekano za Nigeria zatangaje ko izo ngabo za Amerika zitaje muri icyo gihugu kurwana ku rugamba nk’uko bikomeje guhwihwiswa, ahubwo ko zije gutanga ubufasha ku basirikare b’icyo gihugu ngo babashe guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Nigeria na Leta Zunze Ubumwe za Amerika buje mu gihe umutekano mu bice bimwe na bimwe by’iki gihugu ugikomeje kuba ikibazo gikomeye, aho abaturage bakomeje kugabwaho ibitero ndetse bamwe bakaba barimo no kuburiramo ubuzima.

Feb 15, 2026 - 19:18