Umugabo yishe abana bane abasanze ku ishuri ry'incuke
Umugabo ufite imyaka 39 yishe abana bane abasanze mu ishuri. Nyuma yo kwica abo bana abateye ibyuma yafashwe na Polisi ikorera mu mujyi wa Kampala ndetse hatangiye iperereza kugirango hamenyekane icyamuteye gukora ayo mahano.
Polisi ikorera mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda yafashe uwo mugabo witwa Okello Christophe Onyum, nyuma yo kwica abana bane bari ku ishuri ryitwa Ggaba Early Childhood development program riherereye mu gace ka Makindye nkuko ibitangazamakuru byo mu Gihugu cya Uganda byabitangaje.
Mu itangazo Polisi ya Uganda yanyujije ku mbuga nkorambaga yatangaje ko uwo mugabo ukekwaho kwica abo abana akoresheje icyuma yatawe muri yombi Kandi hatangiye iperereza kugirango hamenyekane icyamuteye gukora ayo mahano.
Polisi yatangaje ko abana bishwe n'uwo mugabo uri mu kigero cy'imyaka 39, ari abahungu batatu n'umukobwa umwe. Abo bana umuto afite umwaka umwe mu gihe Umukuru afite imyaka ibiri n'igice.
Amakuru avuga ko uwo mugabo yagiye ku kigo agaragaza ko ashaka umwanya w'umwana we kugirango aharererwe. Uwo mugabo yari yishyuye amafaranga y'ishuri ry'umwana yavuga ko ashaka ko ahiga. Ubwo yagarukaga ku munsi yahawe wo kuzana umwana yinjiye mu kigo ajya mu ishuri ryarimo abana 14 yicamo 4.


Kinyarwanda
English
Swahili








