issa
Rulindo: Yafatanwe ikilo cy'urumogi n'udupfunyika 689 twarwo

Jan 2, 2026 - 14:51
 0

Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo yataye muri yombi umugabo nyuma yo kumufatana ufite udupfunyika 689 n’ikilo cy’urumogi yacururizaga iwe mu nzu.

Polisi ivuga ko uyu mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, mu Mudugudu wa Gasekabuye, Akagari ka Rudogo mu Murenge wa Kinzuzi.

Uyu mugabo yafashwe mu rukerera rw’itariki ya 1 Mutarama 2026 ndetse yiyemerera ko urwo rumogi yafatanwe arucururiza mu rugo rwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi yavuze ko ifatwa rye abaturage barigizemo uruhare.

Yagize ati “Uruhare rw’abaturage ni ingenzi cyane mu bikorwa nk’ibi byo kurwanya ibiyobyabwenge kuko aho biri biteza umutekano muke. N’uyu yafashwe biturutse ku makuru batanze kandi yiyemerera ko yabicururizaga iwe mu rugo. Turasaba buri wese gukomeza gufatanya natwe kurwanya buri cyose cyahungabanya umutekano, kuko aho umutekano utari nta terambere n’imibereho myiza y’abaturage biharangwa, umwihariko wabyo wo ni uko akenshi biba intandaro y’urugomo, ubujura, uburwayi n’izindi ngaruka zigera k’ubikoresha cyangwa utuye aho bikoreshwa.”

Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage ku ruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane ko aribyo ntandaro y’ibyaha bitandukanye no guhungabanya umutekano.

Uyu mugabo kugeza ubu afungiwe wafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo ashyikirizwe Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atageze kuri miliyoni 10 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje. Ku biyobyabwenge bihambaye ni igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.