Rayon Sports yongeye gusubira ku isoko ryo muri DRC
Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije myugariro ukomeye witwa Yannick Bangala Litombo w’imyaka 31.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Mutarama 2026, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije myugariro ukomeye wakanyujijeho mu makipe akomeye cyane muri Afurika, Yannick Bangala Litombo w’imyaka 31.
Yannick Bangala Litombo ni umwe mu bakinnyi beza bakina bugarira ndetse wakinnye mu makipe arimo AS Vita Club.
Yannick Bangala Litombo ni umukinnyi w’imyaka 31, kuko yavutse tariki 12 Mata 1994. Uyu ni umwe mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu ya DRC ari naho akomoka, areshya na Metero imwe na Sentimetero 81.
Uyu musore urebye aho yagiye anyura wavuga ko abaye ameze neza yaba ari umukinnyi ushobora gufasha ikipe ya Rayon Sports. Yannick Bangala Litombo yasinye amasezerano y’Amezi atandatu nka Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports.
Yannick Bangala Litombo, aje muri Rayon Sports yari avuye muri AS Vita Club, yinjiyemo mu kwezi kwa mbere tariki 14 muri uyu mwaka turangije wa 2025. Yakinnye mu makipe akomeye arimo Azam FC, Young Africans, AS Far Rabat, DC Motema Pembe ndetse n’izindi.
Uyu ni umukinnyi wa kabiri ikipe ya Rayon Sports isinyishije nyuma ya Faustin Likau Kitoko bose basinye amasezerano y’Amezi atandatu. Iyi kipe kandi ishobora gutangaza umuzamu Kwizera Olivier umaze iminsi hano mu Rwanda nta kipe afite.


Kinyarwanda
English
Swahili









