issa
Umukinnyi wa Gasogi United yapfushije umukobwa we nyuma y’icyumweru abuze Se

Apr 2, 2026 - 11:46
 0

Umukinnyi w’umunyarwanda ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Gasogi United, Hakim Hamis, yapfushije umukobwa we nyuma y’icyumweru apfushije Se umubyara.

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 2 Mata 2026, nibwo Hakim Hamis yabuze umwana we w’umukobwa witabye Imana akimara kuvuka. Umugore w’uyu mukinnyi yari yabyariye mu bitaro bikuru bya Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ndetse nyuma yo kubyara umwana ntabashe kubaho, yakomeje kurwarira muri ibi bitaro.

Nk’ibisanzwe umuco w’Abayisilamu iyo ari umwana witabye Imana, ntabwo akorerwa ikiriyo, kuko bahise bamushyingura mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ku irimbi rya Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.

Ukwezi kwa Werurwe ndetse n’intangiriro za Mata, ntabwo ari amezi meza kuri Hakim Hamis kuko yahuyemo n’ibyago bikomeye. ku itariki 24 Werurwe 2026, Hakim Hamis yapfushije se umubyara, Hamis Abedi, none yongeye kubura umwana we w’imfura. 

Hakim Hamis ni umwe mu bakinnyi beza Gasogi United ifite ndetse anayimazemo igihe kitari gito. Mu myaka irenga itatu, uyu ni umukinnyi ubanza mu kibuga kandi akitwara neza.

Ibi byago Hakim Hamis ahuye nabyo bije mu gihe ikipe ya Gasogi United irimo kwitegura umukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona ifitanye na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Mata 2026, kuri kigali Pele Stadium. Ni umukino iyi kipe igiye gukina iri ku mwanya wa 12 n’amanota 26, naho Kiyovu Sports yo iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 39.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Umukinnyi wa Gasogi United yapfushije umukobwa we nyuma y’icyumweru abuze Se

Apr 2, 2026 - 11:46
Apr 2, 2026 - 12:19