issa
Rwamagana: Umwana yishwe n'amashanyarazi bakeka ko yayatezwe na musaza we

Apr 2, 2026 - 10:30
 0

Umuryango utuye mu Murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana, uri mu gahinda watewe n'urupfu rw'umwana wabo wishwe n'amashanyarazi. Amakuru avuga ko musaza we yaburiwe irengero bikavugwa ko ashobora kuba yarateze umuriro w'amashanyarazi mushiki we, agambiriye kumukanga kugira ngo adasohora igare mu nzu.

Mu Mudugudu wa Karubishya, Akagari ka Nkomangwa, ku masaha ya Saa tanu ku wa Kabiri tariki ya 31 Werurwe 2026, nibwo hamenyekanye urupfu rw'umwana w'umukobwa witwaga Uwase Mary uri mu kigero cy'imyaka 15, wapfuye yishwe n'amashanyarazi ubwo yari agiye gufata igara ngo aritembereho mu gace batuyemo.

 Amakuru UKWELITIMES ikesha abaturage batuye mu kagari ka Nkomangwa avuga ko nyuma y'urupfu rw'uwo mwana, musaza we nawe yahise aburirwa irengero kugeza ku wa Gatatu tariki ya 1 Mata 2026, aho yari aherereye hari hataramenyekana.

Bamwe mu baturage bakeka ko urupfu rw'uwo mwana wishwe n'amashanyarazi, musaza we arufitemo uruhare, bakavuga ko ashobora kuba yarateze umuriro w'amashanyarazi ku igare agamije kubuza mushiki we gufata igare rye dore ko yari yamubujije gufata iryo gare mbere y'uko iyo mpanuka iba.

Bamwe mu baturage bavuga ko uwo musore yateze umuriro w'amashanyarazi ku igare atagamije kwica mushiki we ahubwo yari agamije kumukanga kugira ngo narikoraho yumve umuriro arireke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, Ruhangaza Brigitte, yemeje urupfu rw'uwo mwana ndetse anavuga ko musaza we yaburiwe irengero nyuma y'urwo rupfu rwaturutse ku mashanyarazi.

Yagize ati " Kuko ari umuriro wamukubise ariko tubafasha kugira ngo umubiri uze ube uri muri Morige ( Morgue) unapimwe turebe icyamwishe, ikigaragara nuko ari Insitarasiyo ( Installation) y'amashanyarazi byaturutseho, ashobora kuba yaje gufata ku igare, umuriro w'amashanyarazi uramukubita."

Gitifu Ruhangaza arakomeza ati "Ubwo ntiwamenya niba yabigizemo uruhare cyangwa ari kwa kundi abana bakubagana akaba yafatwa n'umuriro kuko na musaza we kugeza izi saha ntabwo araboneka, urumva byamaze kuba nawe ahita abura."

Umurambo w'uwo mwana washyinguwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu mu gihe musaza we bashinja kumutega umuriro hataramenyekana aho aherereye.