issa
Hagiye kwifashisha ‘drones’ mu guhangana n’ingaruka z’ibiza

Nov 25, 2025 - 12:57
 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), cyatangaje ko mu Rwanda hagiye kujya hifashishwa indege zitagira abapilote (drones) mu guhangana n’ingaruka z’ibiza bishobora gutera impfu nyinshi.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, ku wa 24 Ugushyingo 2025, ubwo yatangizaga amahugurwa yo gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’ingaruka zituruka ku biza bishobora gutera imfu nyinshi.

Aya mahugurwa ari gutangwa n’Ishami rya Polisi y’u Bufaransa rishinzwe ubushakashatsi ndetse akaba ari guhabwa inzego zitandukanye za Leta ku bijyanye n’uko zakoresha ikoranabuhanga mu gihe habaye ibiza bidasanzwe bigahitana abantu benshi.

Ni amahugurwa yitabirwe n’abasaga 40 baturutse mu nzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Ingabo z’Igihugu, Polisi y’Igihugu, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda (MINUBUMWE) ndetse n’izindi

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yavuze ko aya mahugurwa azafasha abazayitabira kwihugura ku buryo bashobora guhangana n’ibiza bakoresheje ikoranabuhanga.

Yagize ati “Bazaduhugura ku bijyanye n’ukuntu dushobora kuba twakwifata mu gihe habaye ibiza bidasanzwe urugero imisozi yaguye kubera imvura nyinshi, imodoka zagize impanuka ikomeye cyangwa habayeho nk’impanuka y’indege.”

Yakomeje avuga ko mu bintu by’ingenzi biteze muri aya mahugurwa azamara iminsi itanu harimo no kuba bagiye guhugurwa ku buryo mu Rwanda hagiye kuzajya hakoreshwa indege zitagira abapilote, mu rwego rwo kugenzura ahabereye icyaha cyangwa ibindi biza bikomeye bishobora gutwara ubuzima bw’abantu.

Ati “Igihe abantu bapfuye ari benshi bakaburirwa irengero tuzajya twifashisha iri koranabuhanga rigezweho ku Isi.”

Yanajimeje agaragaza ko ubu bumenyi bwisumbuyeho mu bijyanye n’ibimenyetso bya gihanga buzabafasha ni ugutahura imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka, bikaba byafasha mu kuyishyingura mu cyubahiro.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Aurélie Royet-Gounin, yijeje abitabiriye aya mahugurwa ko bazungukiramo byinshi ku bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’ibiza bishobora guhitana abantu benshi kubera ko bagiye kuyahabwa n’abantu bafite ubunararibonye muribyo.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe u Rwanda ruzatangira gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo kwifashisha ‘drones’ mu gihe cy’ibiza.