Finland: Kajugujugu ebyiri zagonganiye mu kirere abantu batanu bahasiga ubuzima
Polisi ya Finland yavuze ko abantu batanu bapfuye nyuma y’uko kajugujugu ebyiri z’abasivili zagonganiye mu kirere.
BBC itangaza ko izi Kajugujugu zombi za gisivili zari zahagurutse mu murwa mukuru wa Estonia, Tallinn, zerekeza ku kibuga cy’indege cya Piikajarvi i Kokemaki, ku birometero 15 uvuye ku kibuga cy’indege cya Eura.
Polisi ivuga ko muri Kajugujugu imwe hari harimo abantu babiri mu yindi harimo batatu. Ni mu gihe abayobozi basanze ibisigazwa by’iyo kajugujugu mu gice cy’ishyamba cyegereye ikibuga cy’Indege.
Ibitangazamakuru byaho byatangaje ko zari zitwaye abacuruzi bo muri Estonia. Ni muri urwo rwego Abapolisi ba Finland na Estonia barimo gukorana bya hafi mu iperereza, nk’uko byatangajwe na polisi.
Abayobozi n’inzego za Polisi zivuga ko zatangiye iperereza kugirango hamenyekane icyateye iyo mpanuka.


Kinyarwanda
English
Swahili









