Perezida Trump yise Emmanuel Macron 'umugabo mbwa'
Perezida Trump yavuze kuri mugenzi we Emmanuel Macron uhora ukubitwa n'umugore.
Perezida Donald Trump yavuze ko Perezida Emmanuel Macron ari umugabo ukubitwa n'umugore we bityo ko abona ari'umugabo mbwa'. Yongeyeho ko akivuza urushyi yakubiswe n'umugore we.
Ku rundi ruhande ariko Emmanuel Macron yabibajijweho avuga ko Donald Trump ibyo yavuze nta shingiro bifite kandi ko nta byinshi yavuga.
Icyakora Trump yavuze ko yasabye Emmanuel Macron umusanzu wo gutera Iran, undi aramuhakanira. Aho niho havuye umujinya wo kuvuga ko ari umugabo mbwa.
Emmanuel Macron yabwiye BBC ko Donald Trump ameze nk'uwacanganyikiwe kuko buri munsi avuga ko yatsinze intambara mu gihe Iran ikomeje kurasa ku birindiro by'Amerika mu Burasirazuba bwo hagati.
Emmanuel Macron ubwo yari ageze muri Koreya Y’Epfo yabwiye itangazamakuru ko iriya ntambara ikeneye ubushishozi.
Yanenze cyane Trump uhora ahinduranya imvugo nk'aho ari ibitaramo. Yamubujije gukina n'amaraso y'inzirakarengane.
Ati"Iyo ushaka kuba umuntu udahuzagurika wirinda kuvuga ibihabanye n'ibyo wavuze ku munsi wabanje".
Intambara ya Iran yinjiye mu kwezi kwa kabiri. Mbere Uburayi bwajyaga bufasha Amerika mu ntambara zo mu Burasirazuba bwo hagati ariko kuri iyi nshuro bwarifashe.
Ku wa gatatu Donald Trump yavuze ko Emmanuel Macron arwaye urushyi yakubiswe na Brigitte Macron. Kandi uwo mugore amufata nabi. Ariko Emmanuel Macron we yasubije ko Trump adakwiriye kumusubiza.


Kinyarwanda
English
Swahili








