issa
Bugesera: Baratabariza umunyerondo waciwe umunwa n'umugabo yabuzaga kurwana n'umugore we

May 26, 2026 - 16:58
 0

Abatuye mu kagari ka Nyabagendwa bavuga ko umunyerondo wari utabaye abarwanaga yarumwe umunwa uracika . Abaturage bavuga ko uwo munyerondo akeneye ubuvuzi bwisumbuye kuko umunwa we wangiritse mu buryo bukomeye.

Kanyamahanga John warimo gukora irondo mu ijoro ryo kuwa Gatanu Mudugudu wa Murambi Akagari ka Nyabagendwa mu Murenge wa Rilima, yakubiswe na Ndorimana Alexis amugira intere ndetse amuruma umunwa awuca igice cyawo kimwe kiburirwa irengero bagakeka ko uwamurumye yakimize.

 Abaturage batuye mu Mudugudu wa Murambi bavuga ko uwo mugabo yarumwe umunwa, ukangirika bikomeye ariko akanabyimba mu maso ku buryo buteye impungenge ndetse bagasaba ko uwo mugabo wari ku irondo arenganurwa kuko uwamurumye yahise abura mu gihe nta bushobozi afite bwo kwivuza.

Abaturage bavuga ko Kanyamahanga John yakubiswe ubwo yatabaraga ari kumwe na bagenzi bari ku irondo nyuma yo kubwirwa ko uwitwa Ndorimana Alexis arimo gukubita umwe mu bagore be witwa Mutimucyeye Flavia dore ko afite abagore babiri.

Ubwo abanyerondo bahageraga yabafungiranye mu gipangu Kanyamahanga John agakubitwa kugeza ubwo yamurumaga umunwa wo hasi igice kimwe cyawo akagica ndetse akamutera ubusembwa ku munwa. Nubwo Kanyamahanga yivuje abaturage bavuga ko bakurikije ububabare afite, akeneye ubuvuzi bwisumbuye kubwo yahawe kugira ngo ahabwe ubutabazi bumurinda ubusembwa.

Ndorimana Alexis waciye umunwa Kanyamahanga John, amakuru UKWELITIMES ikesha abaturage avuga ko yamaze gukora ayo mahano agahita aburirwa irengero.

Twagerageje no kuvugisha umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rilima Sebarundi Ephrem , ariko atubwira ko arimo gukurikirana inama hifashishijwe ikoranabuhanga, maze tugerageza no kumwandikira tumubaze ikigomba gukorwa kugira ngo Kanyamahanga John yitabweho mu buryo bumufasha guhangana n'ingaruka zishobora guterwa no gukubitwa no kurumwa umunwa ariko ntiyabusubije kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Twagerageje kuvugana n'umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, ariko ntibyadukundira ariko mu butumwa yahaye UKWELITIMES, yagiriye inama uwo muturage yo kugana Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB kugira ngo uwamukoreye icyaha akurikiranwe.

May 26, 2026 - 17:31