issa
UNHCR yatangaje ko abarenga miliyoni 4 muri Afurika bamaze kwimurwa mu bihugu byaho kubera umutekano muke

Oct 11, 2025 - 10:50
 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni enye bamaze kwimuka mu karere ka Sahel muri Afurika, kubera umutekano muke, ubukene n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ibi byatangajwe na UNHCR kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025, ku rubuga rwayo rwa X aho yavuze ko umubare nyamwishi w’abantu bahunze bavuye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika birimo Burkina Faso, Mali na Niger kubera kumara imyaka igera ku icumi ibyo bihugu biri mu ntambara z’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro nka al-Qaeda na ISIS.

Abdouraouf Gnon-Konde, umuyobozi wa UNHCR mu Burengerazuba no muri Afurika yo Hagati, yavuze ko umubare w’abahunze n’abamaze kwimurwa ubu wazamutseho hafi 66% mu gihe 80% by’abimuwe ari abagore n’abana kuva uyu mwaka watangira, bikaba ikigero cyo hejuru cyane ugereranyije n’indi myaka yabanje.

Gnon-Konde yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri ibyo bihugu ryafashe indi ntera muri uyu mwaka, ndetse ko aba bituyemo bakomeje guhura n’iyicarubozo, gufungwa binyuranyije n’amategeko no kujyanwa ku ngufu mu mitwe yitwaje intwaro.

UNHCR yasobanuye ko muri uyu mwaka wa 2025, amashuri arenga 15,000 yamaze gufungwa mu karere ka Sahel, kimwe n’ibigo by’amavuriro arenga 900, ibyo bikaba byaratumye imibereho ya benshi ijya mu kaga gakomeye.

UNHCR yavuze ko ubukene, inzara ndetse n’ihindagurika ry’ibihe ari byo bikomeje gutera abantu benshi muri ibyo bihugu guhunga.

IBURA RY’AMIKORO YO GUFASHA ABARI MU KAGA

UNHCR ivuga ko ubwayo ikeneye miliyoni $409.7 kugira ngo itange ubufasha, ikavuga ko muri ayo mafaranga kugeza ubu imaze kubona 32% by’ayo isabwa. Ibyo ngo bikaba muri zimwe mu mbogamizi zatumye ibikorwa birimo kwandika impunzi nshya, ubuvuzi, uburezi n’amacumbi byo gufasha abari mu kaga bihagarara.

Gnon-Konde yavuze ko abimuwe batari barabaruwe barenga ibihumbi 212, ibyo bigatuma kubona serivisi kuri bo bigorana, bityo benshi muri bo bakaba bakomeje guhura n’ibibazo by’inzara n’ubukene.

Oct 11, 2025 - 11:15