AFC/M23 na Leta ya RDC mu nzira z’andi masezerano y’amahoro
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ko ihuriro AFC/M23 na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigiye gushyiraho andi mahame abiganisha ku masezerano azasinywa mu byiciro bitanu.
Biteganyijwe ko aya mahame azashyirwaho umukono mu cyumweru gitaha, nyuma y’ibiganiro bimaze hafi ukwezi bihuriza intumwa z’impande zombi i Doha muri Qatar.
Guverinoma ya Qatar iherutse gushyikiriza AFC/M23 na Leta ya RDC umushinga mushya w’amasezerano y’amahoro ariko hari ingingo impande zombi zitarumvikanaho, zirimo ko iri huriro rikomeza kugenzura ibice ririmo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
AFC/M23 yagaragaje ko izaguma muri ibi bice, kandi ko izashobora kubirindira umutekano kurusha uko Leta yabikora. Leta yo yatsimbaraye ku busugire bw’igihugu, isobanura ko ari yo yonyine amategeko yemerera kubigenzura.
Nubwo tariki ya 14 Ukwakira, AFC/M23 na Leta ya RDC byagiranye amasezerano yo gushyiraho urwego ruhuriweho ruzajya rugenzura iyubahirizwa ry’agehenge, impande zombi ziracyashinjanya ubushotoranyi.
AFC/M23 yamenyesheje umuryango mpuzamahanga ko ingabo za RDC ziri kugaba ibitero by’indege z’intambara, drones n’imbunda nini mu bice igenzura, na zo zisobanura ko ku rugamba atari muri Kiliziya, aho umukirisitu asabwa gutega umusaya w’ibumoso mu gihe akubiswe urushyi ku w’iburyo.
Impande zombi zemeranyije kurekura imfungwa, ziteguza Komite mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge (ICRC) ko izazifasha kumenya aho ziherereye no mu kuzihererekanya, ariko kugeza ubu hari izo irengero ryazo ritaramenyekana.
Iri huriro ryibutsa umuhuza ko ryemeye kurekura abasirikare ba Leta ya RDC barenga 1300 babaga mu bice rigenzura, ariko ko yo itararekura n’imwe mu mfungwa 700 yifuza ko zirekurwa; zirimo abanyamuryango baryo.


Kinyarwanda
English
Swahili









