Trump yavuze ko adateganya kurasa muri Venezuela
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko adateganya kurasa kuri Venezuela, aya magambo akaba ameze nko kwivuguruza ku byo yari yaravuze mu munsi ishize, bishingiye ku buryo Amerika ikomeje kongera ingabo mu nkengero z’iki gihugu.
Amerika yamaze kohereza indege z’intambara, ubwato bw’intambara n’ibihumbi by’abasirikare mu bice bya Caraïbes, hafi ya Venezuela. Ku rundi ruhande ubwato bunini butwara indege bwitwa USS Gerald R Ford bwamaze kugera mu nkengero za Venezuela.
Ku wa Gatanu ubwo yabazwaga n’abanyamakuru niba yiteguye kurasa kuri Venezuela bijyanye n’amakuru yari amaze imins acicikana, yasubije ati “Oya”.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, nawe yasubije atyo.
Yanditse kuri X ko abantu “babaha amakuru bavuga ko basobanukiwe ibiri kuba batumye mwandika inkuru z’ibihuha”.
Igisubizo cya Trump gitandukanye n’amagambo yari yavuze kuri Venezuela nibura inshuro ebyiri mu kwezi gushize.
Yari aherutse kuvuga ko bitazasaba ko atangaza ko atangije intambara, ati “Ndatekereza ko tugiye kwica abantu binjiza ibiyobyabwenge mu gihugu cyacu. Birumvikana, tugiye kubica.”
Amerika na Venezuela ntabwo bicana uwaka noneho byarushijeho kuba bibi kuva ubwo Trump avuze ko iki gihugu cyahindutse indiri y’ibiyobyabwenge byinjira muri Amerika.


Kinyarwanda
English
Swahili









