Kiliziya Gatolika mu Rwanda yahumurije abashegeshwe n’urupfu rwa Papa Francis

Apr 21, 2025 - 18:20
 0

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda,yahumurije abashegeshwe n’urupfu rw’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi.

Yatangaje ko kiliziya Gatorika yo mu Rwanda, yababajwe n’urupfu rw’Umushumba wa kiliziya ku Isi yose, Papa Fransisco.

Abinyujije mu ijambo yatambukije kuri Televizyo ya kiliziya Gatorika (Pacis TV), yatangaje ko uyu Nyirucyubahiro Papa Fransisco yaranzwe no kwicisha bugufi ndetse no gukunda abanyantege nke.

Ati “Tubabajwe cyane no kubabikira Nyir’ubutungane Papa Francisco,Umwepiskopi wa Roma akaba n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatorika ku Isi yose”.

Yakomeje agira ati “Biratubabaje. Yari Umushumba ukunda abantu, ukunda Imana. Urukundo rw’Imana rukomeye yari afite. Agakunda n’abantu cyane cyane abacyene, intamenyekana n’abari mu kaga.”

Cardinal Kambanda, yavuze ko Papa Francisco asigiye abakirisitu Gatorika n’abandi bose  urugero rwiza rw’umwigisha nyakuri.

Ati “Adusiye urugero rwiza n’umurage ukomeye w’umwigisha w’ukuri mu rugero rwa Yezu Kristo.Turamusabira Imana imwakire, aruhukire mu mahoro, mu nzu ya Data, mu bugingo bw’iteka.”

Mbere y’uko Papa Francis atabaruka, kuri icyi Cyumweru ubwo habaga umunsi mukuru wa Pasika, yari yifatanyije mu gitambo cya Misa n’abakirisitu ba Roma,abasabira umugisha .

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.