Bazongere Rosine ari gukusanya ‘Pads’z’abangavu bo mu bakene
Ku wa 12 Gashyantare kugeza ku wa 15 Gashyantare 2026 Rosine Bazongere azakora urugendo rw'amaguru rw'ibirometero 160 ruva i Kigali rwerekeza i Nyagatare. Azaba ari mu bukangurambaga bwo gukusanya ibikoresho by'isuku by'ifashishwa n'abakobwa bari mu mihango.
Umukinnyi wa filime Bazongere Rosine agiye gukora urugendo rw’ibirometero 160 ruva I Kigali rwerekeza I Nyagatare. Ni urugendo azatangira ku wa 12 Gashyantare akazarusoza ku 15 Gashyantare 2026. Bazongere Rosine yabwiye The Evening Wave ko ateganya gukusanya ‘Pads’ 2000 zo guha abangavu bavuga mu miryango itishoboye yo mu karere ka Nyagatare. Yagize ati”Nibura Pad imwe igura 6000 Frw kandi ikoreshwa imyaka ibiri kuko irameswa”.
Bazongere Rosine yavuze ko akeneye ubufasha bwa buri wese kugirango abangavu Babura amikoro yo kugura ‘Pads’ zo gukoresha mu gihe cy’imihango akaba atabasha gukurikira ishuri neza kuko asiba muri iyo minsi ngarukakwezi ku mukobwa.
Urugendo azakora n’amaguru akusanya umusanzu wo gufasha abangavu kugura impapuro z’isuku. Yateganyije code’76000’ibaruye ku’Imbaraga Wellness’.


Kinyarwanda
English
Swahili









