issa
Chairman w’Icyubahiro wa APR FC yahumurije abakinnyi mbere yo guhura na Al Hilal SC

Feb 10, 2026 - 10:11
 0

Chairman w’Icyubahiro wa APR FC, Gen. Mubarakh Muganga, yahumurije abakinnyi mbere yo guhura na Al Hilal Omdurman abibutsa ko bashoboye bagomba guhatana kugeza ku munsi wa nyuma. 

Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gashyantare 2026, ikipe ya APR FC irakina na Al Hilal Omdurman mu mukino w’ikirare ubanza wa shampiyona y’u Rwanda.

Ni umukino APR FC iraza gukina nyuma yo gusurwa na Chairman, Brig Gen Deo Rusanganwa ndetse abagezeho ubutumwa bwa Chairman w’Icyubahiro, Gen Mubarakh Muganga. Uku gusurwa kwabaye ku wa mbere tariki 9 Gashyantare 2026, aho uyu muyobozi wa APR FC yakurikiye imyitozo nyuma yayo akaza kugira ibyo abaganirizaho.

Mu butumwa Brig Gen Deo Rusanganwa yagejejeho abakinnyi yatumwe na Afande CDS, yabwiye abakinnyi ko kunganya na Bugesera FC ntacyo bitwaye kuko bakinnye neza ariko yongera kubibutsa guhatana kugeza Shampiyona irangiye. 

Yagize ati “ Naje kubareba mbazaniye n’ubutumwa bwiza bwa CDS yantumye ngo mbahe ubu butumwa, nakurikiye umukino mwakinnye n’ikipe ya Bugesera mwitwaye neza nubwo amanota yose mutayatahanye ariko mwagaragaje ubushobozi buri hejuru. Mu mupira habamo no gutsikira naho ubundi mwakinnye neza uretse utwo dukosa duto twatumye munganya uriya mukino. Mukotane kugeza ku munsi wa nyuma kandi ubushobozi murabufite.

Umukino APR FC irakina na Al Hilal SC uratangira ku isaha ya saa cyenda, ubere kuri Kigali Pele Stadium. Izi kipe zirakurikiranye ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda. APR FC niyo iyoboye n’amanota 37 mu gihe Al Hilal SC yo ifite amanota 35.

ImageChairman w'Icyubahiro wa APR FC yakurikiye umukino iyi kipe yanganyijemo na Bugesera FC

ImageChairman wa APR FC yasuye abakinnyi mbere yo guhura na Al Hilal SC

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Chairman w’Icyubahiro wa APR FC yahumurije abakinnyi mbere yo guhura na Al Hilal SC

Feb 10, 2026 - 10:11
Feb 10, 2026 - 10:18