issa
Amavubi kujya mu gikombe cy’isi biri kure! Adel Amrouche yatangaje nyuma yo gutsinda 

Sep 10, 2025 - 14:50
 0

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Adel Amrouche, yahaye ukuri abanyarwanda yemeza ko kujya mu gikombe cy’isi biri kure.

Adel Amrouche ibi yabivuze nyuma y’umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinzemo Zimbabwe igitego 1-0 mu mukino wo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi kizaba umwaka wa 2026.

Uyu mutoza ibi abitangaza yagarutse kandi ku mukino batsinzemo Zimbabwe igitego 1-0, yemeza ko yari abizi ko ari ikipe ikomeye ndetse ifite abakinnyi bakomeye.  

Yagize ati “ Zimbabwe ifite abakinnyi bafite ubuhanga ku giti cyabo, ntabwo byari byoroshye kubahangara. Ariko njyewe ntubakira ku nyenyeri imwe cyangwa ebyiri, nubatse itsinda rikomeye kandi niko byadufashije.”

Adel Amrouche avuga kandi ko ari byiza kugira inzozi zo gushaka kujya mu gikombe cy’isi ariko ku Amavubi bikiri kure kuko haba hakenewe abakinnyi bafi ubunararibonye.

Yagize ati “Ni byiza kugira inzozi, ariko tugomba kuba abanyakuri. Ubu dufite intego yo kugera mu gikombe cya Afurika (AFCON). Igikombe cy’Isi kiracyari kure kuko ntabwo dufite abakinnyi bafite ubunararibonye nka Nigeria cyangwa Zimbabwe. Tugomba kubaka buhoro buhoro.

Yakomeje agira ati  “Iyo utsinze, abakinnyi barabyina mu rwambariro, bakishima, bagahoberana. Iyo ntsinzi itwongerera icyizere kandi iduha imbaraga zo gukomeza urugendo rwacu rugana mu gikombe cy’Afurika.”

Uyu mutoza kandi yagarautse ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Nigeria igitego 1-0, avuga ko rwari urugendo rukomeye kuko Nigeria ifite abakinnyi bakomeye.

Yagize ati “ Kuba twarahanganye na Nigeria byonyine ni intambwe ikomeye. Ntabwo ari ibintu byoroshye gukina na bo, kuko bafite abakinnyi bafite agaciro kanini kandi bafite ubunararibonye. Twakoze ibishoboka kandi byadufashije cyane mu kumva aho tugeze mu rugendo rwo kubaka ikipe.”

Kuva Adel Amrouche yaza gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda, amaze gutsinda umukino umwe mu mikino 6 amaze gukina. Yatsinzwe imikino 4, anganya 1, amaze gutsinda ibitego 2 atsindwa ibitego 8.

Ruhago y'u Rwanda izaba iya mbere muri Afurika - Adel Amrouche nyuma yo  guhabwa Amavubi | IGIHE

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373