issa
Abasaga 200 batawe muri yombi na Leta y’Ubufaransa ubwo bari mu gikorwa cyo kwigaragambya
Abantu basaga 200 batawe muri yombi i Paris mu myigaragambyo yo kwerekana kutishimira Guverinoma nshya ya Perezida Macron, mu gihe abapolisi basaga 80,000 bashyizwe ku mihanda ngo bakureho abo babikora

Sep 10, 2025 - 14:17
 0

Ku wa 10 Nzeri 2025, mu mugi wa Paris mu Bufaransa, abigaragambyaga bagafunga imihanda itandukanye mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Perezida Emmanuel Macron no kwerekana ko batishimiye Minisitiri w’Intebe mushya, batawe muri yombi n’apolisi y’iki gihugu, babajwe g’uterwa ibyuka biryana mu maso.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’imbere muri iki gihugu, Bruno Retailleau, yatangaje ko abantu hafi 200 batawe muri yombi ubwo bari bazindukiye mu bikorwa byo kwigaragambya no gufunga imihanda yo muri Paris uyu munsi, ndetse ko bisa nk’aho ababikoraga bari bafite umugambi mubisha.

Amakuru ahari ngo n’uko abigaragambyaga bari bazinduwe no kwereka Leta y’Ubufaransa ko bakeneye politiki nshya, ndetse ko batigeze bishimira na gato Minisitiri w’Intebe mushya bavuga ko yatoranijwe na Perezida w’iki gihugu, Emmanuel Macron.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’iki gihugu, Bruno Retailleau, yatangarije itangazamakuru ko abatangije icyo gikorwa cyo kwigaragambya batangiriye kuri internet buhoro buhoro kugeza ubwo bashatse gushyira mu bikorwa ibyo bari baragambiriye.

Retailleau yavuze ko iyi gahunda yari yariswe insanganyamatsiko igira iti “Gufunga byose,” uretse ko ngo abari bayitangije batigeze bagera ku ntego yabo, nubwo abaturage bagikomeje guteza akajagari mu mijyi itandukanye. Ni mu gihe kandi abapolisi barenga 80,000 bashyizwe ku mihanda itandukanye kugira ngo bakureho iyo mipaka y’abigaragambya no gufata abarenze ku mategeko.

Uyu muhango w’abigaragambya bivugwako watangiriye ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro z’uyu mwaka kugeza uyu munsi, ni mu gihe kandi ababikora bakomeje kugaragaza ko bafite impungenge ku mategeko mashya ya Perezida Macron n’ubuyobozi bushya bwa Guverinoma ye.

Sep 10, 2025 - 15:38