Huye: Iminsi mikuru hari abayifata nk'iyo gusesagura ku bifite
Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba bavuga ko imibereho yabo idashwitse ibabuza kwizihiza iminsi mikuru nka bandi bitewe n’ibibazo by’ubushobozi buke, bityo bakayita iminsi yo gusesagura ku bafite amafaranga menshi.
Mu gihe abaturage benshi bakomeje ibikorwa byo kwitegura iminsi mikuru, hari abandi bavuga ko imibereho yabo itabemerera kuyizihiza nubwo na bo bazi ko ari ingenzi. Umuturage witwa Ndayishimiye Emmanuel utuye mu Murenge wa Tumba muri ako Karere ka Huye, aganira na UKWELI TIMES, yavuze ko imibereho abayemo we n’umuryango we itamwemerera kwizihiza iminsi mikuru, avuga ko ayibona nk'isanzwe.
Yagize ati “Tuba mu nzu y’icyumba kimwe turi bane, abana babiri, nanjye n’umugore. Uko tubayeho ni ku mpuhwe z’Imana kubera ko turi aba-pagasi (abantu bikorera imizigo). Iyo rero njye n’umugore tuzindutse mu isoko tukabura ibyo twikorera, turabwirirwa. Nta hantu dufite duhinga nta n’akandi kazi dukora uretse gupagasa. Twebwe rero iminsi mikuru ntabwo itureba rwose kuko njye mbona ari iminsi yo gusesagura. Twe rero ntabwo twasesagura ibyo tudafite.”
Ingabire Marie Jeanne nawe utuye muri uwo Murenge wa Tumba avuga ko kwizihiza iminsi mikuru bitamukundira bitewe ahanini n’uko abayeho n’umuryango we.
Ati “Mbere iminsi mikuru narayizihizaga ariko ubu ntabwo nayizihiza bitewe n’uko ubushobozi bw’umuryango wanjye budahagije cyane. Muri make icyo nzakora wenda ni ukujya gusenga, naho ibindi by’uko ngomba kurya neza ngakoresha amafaranga menshi byo rwose ntabyo nteganya gukora, uretse ko nta nayo mfite, gusa nubwo naba nyafite ntabyo nakora.”
Ku rundi ruhande, hari bamwe bavuga ko batazizihiza iminsi mikuru bitewe n’uko bagiye bamburirwa mu bimina bagiyemo mbere ubwo umwaka watangiraga.
Mukandayisenga Esperance yavuze ko yamburiwe mu kimina, bityo ko aho yari yizeye kuzakura amafaranga yari buzamufashe kwishimana n’umuryango we mu minsi mikuru hamutengushye, bityo ko iminsi mikuru azayifata nk’indi isanzwe.
Ati “Gahunda yo kwishimana n’umuryango wanjye mu minsi mikuru narinyifite, ariko ikibazo cyabayeho ni kimwe, ahantu nari buzakure udufaranga mu kimina byarangiye twibwe n’uwadufashaga kutubikira amafaranga. None rero ubu nta gahunda ngifite nzayifata nk’isanzwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege ku wa 12 Ukuboza, ubwo muri ako Karere haberaga umunsi mpuzamahanga wa Koperative, yifurije umwaka mushya mwiza abaturage ariko nanone abibutsa ko kwizihiza iminsi mikuru bitavuze gusesagura, aho benshi bayigeramo bagasesagura cyane bibagiwe ko bafite abana bagomba kwiga, bityo bikabagiraho ingaruka nyuma.
Ibi bibaye mu gihe imyiteguro y’iminsi mikuru igeze kure ikaba ibirori bisanzwe bizwiho kwizihizwa cyane ndetse bigahuza inshuti, abavandimwe n’imiryango, uretse ko bamwe mu baturage badafite akazi bakomeza kuvuga ko iyo minsi itabareba bitewe n’imibereho mibi baba babayemo, ni mu gihe abandi bayita iminsi yo gusesagura ku bifite.


Kinyarwanda
English
Swahili









