Kayonza: Minisitiri w'Intebe yasabye abaturage kwimakaza umuco wo kwishakamo ibisubizo
Minisitiri w'Intebe Dr Nsengiyumva Justin, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuganda rusange mu kagari ka Juru, Umurenge wa Gahini mu karere ka Kayonza, yabasabye kugira umuco wo kwikemurira ibibazo bishatsemo ibisubizo, aho gutegereza gufashwa n'abaterankunga .
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, mu kagari ka Juru, Umurenge wa Gahini mu karere ka Kayonza, habereye umuganda rusange uzosa Ukwezi witabiriwe na Minisitiri w' Intebe, Dr Nsengiyumva Justin wari kumwe n'abayobozi batandukanye barimo Guverineri Rubingisa Pudence, uyobora Intara y'Iburasirazuba na Hategikimana Fred umuyobozi w'Akarere ka Kayonza n' abagize inama y' umutekano itaguye ku rwego rw'Akarere n' Intara y'Iburasirazuba.
Abitabiiriye umuganda rusange, bakoze igikorwa cyo gusana umuhanda uva mu Mujyi wa Kayonza ugakomeza ujya mu Mirenge ya Mwiri, Gahini na Murundi.
Uyu muhanda ni umwe mu mihanda ikoreshwa n'abakora ibikorwa by'ubworozi, bajyana umukamo ku makusanyirizo no ku ruganda rutunganya amata.
Bamwe batuye mu kagari ka Juru barimo uwitwa Rucamihigo Theoneste, bavuga ko kuba bakoze igikorwa cyo gusana uwo muhanda byabashimishije kubera akamaro ubafitiye.
Yagize " Uyu muhanda uturuka mu mujyi wa Kayonza ukagera ahitwa Kirimbari, kubera ko uyu muhanda wangiritse bituma umukamo wacu ugera ku nyange watakaje ubuzirange no kugira ngo umusaruro ugere ku isoko biraduhenda cyane ariko twishimye kubera ko muri uyu muganda tuwusannye. Ni imbogamizi nyinshi twari dufite kubwo kubura umuhanda mwiza ariko aho dusannye ikibazo twari dufite kirakemutse."
Mandela Prince, umwe mu rubyiruko rwiga muri Kaminuza y' u Rwanda ishami rya Rukara, bitabiriye umuganda rusange wabereye mu Murenge wa Gahini, yasabye bagenzi b'urubyiruko kujya bitabira umuganda rusange.
Yagize ati " Gusana umuhanda ni igikorwa cyiza, nakangurira bagenzi banjye b'urubyiruko kujya baza mu gikorwa nk'iki cy'umuganda tukubaka Igihugu cyacu ."
Mu butumwa bwa Minisitiri w'Intebe Dr Nsengiyumva Justin, yagejeje ku bitabiriye uwo muganda rusange yabasabye ko kwishakamo ibisubizo bagakemura ibibazo bibabangamiye bagomba kubigira umuco.
Yagize ati" Igikorwa cy' umuganda nkuko mubizi, ni uburyo nk'abanyarwanda twabonye bwo kwikemurira ibibazo no kwishakamo ibisubizo nk'intore ziyubaha. Iyo dukoze umuhanda nk'uyu, tuwikoreye tudategereje ngo abantu bazava ikantarange ngo bawudukorere. Mu kinyarwanda baravuga ngo umugabo arigira yakibura agapfa, twe rero nta gahunda yo gupfa dufite, niyo mpamvu imbaraga dufite zose tuzazikoresha kugira ngo twubake iki Gihugu dufatanyije."
Yakomeje agira ati" Ejo tuzizihiza umunsi w'Intwari, murabyibuka ko tuzizihiza umunsi w'Intwari? Insanganyamatsiko y'ejo iravuga ngo Ubutwari n' Ubumwe bw'Abanyarwanda Inkingi z' iterambere. Ibi dukoze hano ni igikorwa cy'ubutwari,"
Minisitiri w'Intebe Dr Nsengiyumva yunzemo agira ati" Iyo twibuka ruriya rubyiruko rwitanze, byari ukugirango dutere imbere kandi bituvuyemo, tugomba rero gusigasira ubwo bumwe, gusigasira uburyo bwo kwishakamo ibisubizo. Izo ntwari zacu, iyo ziturebye tumaze gukora ibikorwa nk'ibi, aho ziri zirishima, kuko biri mubyo zarwaniye, biri byatumye zimena amaraso yazo kugira ngo ziduhe uburyo bwo kwicara tukumva dufite murare ( (morale , tukumva twigize nk'abanyarwanda dushobora kwikemurira ibibazo, tudategereje abanyamahanga nkuko byari bimeze mbere. Nagirango ejo muzabyutse mwabukereye izo ntwari muzihe icyubahiro kuko ziragikwiriye koko."
Umuhanda wasanwe uhuza imirenge ya Mwiri ,Gahini na Murundi, ubusanzwe uwo muhanda uva muri iyo mirenge werekeza mu mujyi wa Kayonza, ufite ibirometero 36 ariko igice cyangiritse gikeneye gusanwa ni ibirometero 19 Uwo muhanda ukoreshwa n'abahinzi bajyana umusaruro ku masoko ndetse n'aborozi bajyana umukamo ku makusanyirizo y'amata.


Kinyarwanda
English
Swahili









