Muhima: Abaturage bakoze umuganda ufite agaciro gakabakaba miliyoni 5
Abatuye mu Tugari dutandukanye two mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, barenga 1000 bakoze umuganda rusange ufite agaciro ka miliyoni 4,850,000.
Kuri uyu wa 31 Mutarama 2026, nibwo aba baturage bo mu Murenge wa Muhima bakoze umuganda rusange usoza Ukwezi mu bice bitandukanye byo muri aka gace ufite agaciro k'akabakaba miliyoni 5.
Uyu muganda ku rwego rw'Umurenge wa Muhima, wabereye mu Mudugudu w'Umwezi uri Kagari ka Kabeza, wibanze ku bikorwa bitandukanye birimo gusana umuhanda wari warangiritse uturuka ahahoze gereza ugera kuri ADEPR Muhima mu Kagari ka Kabeza, gukora isuku no gusibura ruhurura iruhande rw' igishanga cya Nyabugogo kiri gutunganywa, gukora isuku mu miyoboro y'amazi, gusibura ruhurura zo ku mihanda y'imigenderano.
Muri uyu muhanda hanabayeho igikorwa cyo guca ibyatsi mu bibanza bitubatse, gutunganya ahagiye kubakwa ibyumba by'amashuri ku ishuri rya EP Muhima.
Bamwe mu baturage bitabiriye uyu muhanda wari urimo abagera ku 12,394 babwiye UKWELITIMES ko bishimiye ko batunganyije umuhanda wabo wari warangiritse ndetse bizabagasha.
Habineza Vincent yagize ati " Twabyishimiye cyane kubera ko umuhanda wari warangiritse cyane nta kinyabiziga cyiwunyuramo."
Uwamahoro Aline we yagize ati " Guca aha uri kuri moto byari ikibazo gikomeye cyane."
Ubwo uyu muganda wasozwaga abawitabiriye bahawe ubutumwa bujyanye no kwizihiza umunsi w'Intwari z'Igihugu uzaba ku wa 1 Werurwe 2026 banasabwa kurangwa n'isuku no kwitabira ibikorwa bya Leta birimo gahunda yo kwizigamira y'Ejo Heza n'ibindi.


Kinyarwanda
English
Swahili









