
Hari irindi tsinda ry’abacyekwaho ubujura Polisi y’u Rwanda yafashe
Itsinda ry’abiyitaga ‘Abameni’ ryakoreraga mu Karere ka Rusizi umurenge wa Nyakarenzo, batawe muri yombi bacyekwaho ubujura bukoresha ikoranabuhanga rya Telefoni. Aba bafashwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego zunganiwe n’abaturage.
Abo Polisi yatangaje ko yataye muri yombi , bafashwe mu bihe bitandukanye uhereye kuri taliki ya 09 Werurwe 2025 ni 11. Bakaba barafatiwe mu Midugudu ya Kamanora, Kanyovu na Kanoga mu Murenge wa Nyakarenzo.
Ubwo batabwaga muri yombi , bamwe banasanganywe ibikoresho bakoreshaga birimo telefone na sim cards.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba SP Twizere Karekezi Bonaventure, yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira abishora mu bikorwa by’uburiganya.
Yagize ati “Polisi ntizihanganira na rimwe abishora mu bikorwa by’uburiganya, ni ngombwa ko umutekano w’abantu n’ibyabo urindwa, ntabwo tuzihanganira Abameni kuko ibyo bakora bigira ingaruka ku bukungu bw’abo babikorera n’Igihugu muri rusange.”
Abatawe muri yombi bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, mu gihe hategerejwe gukorwa iperereza n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).
.