Uganda yohereje 'Special Force' i Juba muri Sudan y'Epfo
Uganda yohereje umubare utazwi w'ingabo ' UPDF' muri Sudani y'Amajyepfo mu rwego rwo kurinda guverinoma ya Perezida Salva Kiir mu gihe hari icyikango ko Riek Machar ashobora kongera gushoza intambara kuri Leta.
Maj. Gen. Felix Kulayigye, umuvugizi w'igisirikare cya Uganda, yatangaje ko ingabo zidasanzwe za Uganda (Special Force) zoherejwe mu murwa mukuru wa Sudani y'Amajyepfo i Juba kugira ngo barwanye inyeshyamba zishobora gutera muri uyu mujyi.
Kiir na Museveni basanzwe ari abafatanyabikorwa nyuma y’uko amufashije kuguma ku butegetsi.
Kohereza ingabo za Uganda muri Sudani y'Amajyepfo, birashimangira amakimbirane akomeje kwiyongera mu gihugu gikungahaye kuri peteroli cyugarijwe n'umutekano muke wa politiki n'ihohoterwa kuva cyabona ubwigenge muri 2011.
Kuri ubu iyi ntambara yongeye gututumba muri Sudan y’Epfo , yabaye igikangisho nyuma y’uko umwuka wa politiki urushijeho kuba mubi hagati ya Perezida Salva Kiir na Visi-Perezida we, Riek Machar. Imvururu ziheruka kubera muri Leta ya Upper Nile, zasize impande zombi zihanganye, byatumye ibihugu by’amahanga, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bifata ingamba zo gukuramo abakozi babo.


Kinyarwanda
English
Swahili









