issa
Abantu 9 bapfuye abandi 15 barakomereka mu gitero cya Israel muri Gaza

May 28, 2025 - 10:48
 0

Ibinyamakuru bya Palesitine byatangaje ko abantu icyenda bishwe naho abandi 15 bagakomereka ku rugero rutandukanye mu gitero cy’indege za gisirikare cya Isiraheli cyabaye nijoro, cyibasiye agace kari mu majyaruguru y’Umujyi wa Gaza.

Umuvugizi w’Urwego rw’ubutabazi n’ubwirinzi bw’igihugu ruyobowe na Hamas yavuze ko icyo gitero cyibasiye inzu y’umunyamakuru.

Amakuru avuga ko uwo munyamakuru utatangajwe amazina yarokotse icyo gitero.

Ingabo za Isiraheli (IDF) nta kintu ziratangaza ku mugaragaro kuri icyo gitero.

Iyi ntambara ikomeje kwiganzamo ibitero bihitana ubuzima bw’Abantu ikomeje kuba agatereranzamba kuko nta n'umwe uzi cyangwa ngo abone amaherezo yayo nubwo ubuzima bw’inzirakarengane bukomeje kuhatikirira.

May 28, 2025 - 11:12