Ntibyifashe neza hagati y'u Buhinde na Pakistan
Bikomeje kuba bibi hagati y’Igihugu cya Pakstan na Leta y’u Buhinde, aho bakomeje kurebana ay’ingwe bapfa abaturage baherutse kwicwa.
Pakstan itangaza ko yamenye amakuru ko u Buhinde bushaka kuyigabaho ibitero mu gihe kitarenze iminsi ibiri.
Minisitri ushinzwe itangazamakuru w’iki gihugu Attaullah Tarar, yasobanuye ko urwego rw’ubutasi , rwamenye ko u Buhinde buryamiye amajanja bushaka kubagabaho ibitero.
Ni nyuma y’uko Ba mukerarugendo 26 b’Abahindu barashwe n’abagabye igitero mu gitero cyagabwe hafi y’umujyi wa Pahalgam muri Kashmir iyobowe n’u Buhinde.
Kuri uyu wa Kabi, amakuru avuga ko Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yemereye ingabo z’igihugu cye gusubiza igitero cyagabwe muri Kashimir mu Cyumweru gishize.
Minisitiri ,Attaullah Tarar yifashishije urukuta rwa X, avuga ko Ubuhinde bushaka kwifashisha icyo gitero nk’iturufu yo kurasa kuri Pakistan.
Ati: “Pakisitani ifite amakuru yizewe ko u Buhinde buteganya kugaba ibitero bya gisirikare kuri Pakistan mu masaha 24-36 ari imbere bitwaje ibirego bidafite ishingiro kandi byahimbwe ko yagize uruhare mu byabaye Pahalgam,”
Minisitiri Attaullah, yizeje abanye Pakistan ko Islamabad yiteguye gufatanya mu iperereza ryizewe, hagashyirwa umucyo kuri icyo kibazo.


Kinyarwanda
English
Swahili









