issa
Kabila ntabwo akunda abaturage ahubwo afite inyota y'ubutegetsi- Impuguke muri Politiki
Impuguke muri politiki ziravuga ko kugaruka kwa Joseph Kabila muri RD Congo atari ugukunda abaturage ahubwo ari inyungu ze bwite

Jun 3, 2025 - 13:17
 0

Taliki 26 Gicurasi 2025, nibwo inkuru yabaye kimomo ivuga ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya Demokalasi ya Congo mu gihe cy'imyaka 18 yose, yagarutse mu gihugu nyuma y'imyaka hafi ibiri yarasohotse igihugu bivuzwe ko agiye kwiga muri kaminuza yo muri Afrika yepfo. Muri icyo gihe yari yarasohotse Congo byagiye bivugwa kenshi ko atabanye neza na perezida Felix Antoine Tshisekedi basimburanye ku butegetsi ndetse binajyanirana n'ibyemezo bikomeye ishyaka rye Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD) ryagiye rifatirwa ndetse no kuba iri shyaka ritaritabiriye amatora y'umukuru w'igihugu aheruka.

Kuwa 26 Gicurasi 2025, umutwe wa AFC/M23 ugenzura uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokalasi ya Congo nibwo watangaje ko Joseph Kabila wahoze ari perezida wa DR Congo yageze mu mujyi wa Goma nk' uko byatangajwe n'umuvugizi wawo mu bya Politiki Lawrence Kanyuka.  Aho yagize ati "Tumwifurije ibihe byiza mu bice byabohowe".

Lt. Col Willy Ngoma umuvugizi wa gisirikare wa M23 na we yemeje iyi nkuru, yita Kabila "umusirikare wa rubanda".

Corneille Nangaa umuyobozi wa AFC/M23 nawe yavuze ko "Yahisemo neza, aho kuguma mu buhungiro."

Nangaa yongeyeho ko Kabila ahawe ikaze i Goma igice cya Repubulika ya Demokalasi ya Congo yavuze ko kirimo ubwisanzure bwa Politiki kitarimo gukatirwa urwo gupfa kubera ibitekerezo bya Politiki. 

Joseph Kabila kuva yegera I Goma arimo kugaragara mu bikorwa bya Politiki aho agaragaza ko ashishikajwe no kunga aba-Congo ariko nanone ukabona ko yicuza kuba yarahaye ubutegetsi umugabo utabukwiye ari we Felix Antoine Tshisekedi.

Ku ikubitiro yasuye ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo M23 itorezamo abasirikare bashya ndetse n'aba FARDC bafatiwe kurugamba maze areba uko babayeho, yanahuye Kandi n'abandi bakomeye barimo abayobozi b'amadini, abayobozi gakondo n'abayobozi ba AFC/M23 ubwabo bagiranye ibiganiro.

Kabila ntabwo akunda abaturage! 

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na UKWELITIMES, impuguke muri politiki mpuzamahanga Dr. Rusa Bagirishya yavuze ko ibyo Joseph Kabila wategetse Congo imyaka 18 arimo gukora ari inyota y'ubutegetsi atari ugukunda abaturage.

Yagize ati" Ni inyota y'ubutegetsi gusa si ukuvuga ngo akunda abaturage, ubundi mu byukuri biragayitse". 

Dr. Rusa akomeza yemeza ko Perezida Joseph Kabila nta ngufu yari agifite zamuha ububasha bwo guhindura itegeko nshinga ngo agume ku butegetsi. Byagiye bivugwa kenshi ko perezida Felix Tshisekedi yagiye ku butegetsi yibye amajwi, ndetse na perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yarabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n'umunyamakuru Mario Nawfal wo muri leta zunze ubumwe za Amerika ubwo yamusuraga muri Village Urugwiro.

Aha akaba ariho bamwe bahera bavuga ko Joseph Kabila Kabange yaba yaragize uruhare rufatika mu kwibira amajwi Felix Antoine Tshisekedi kuko ariwe wenyine wari ugifite ububasha bwo kubikora nka perezida wari uriho. Kuri ibi, Dr. Rusa Bagirishya impuguke muri Politiki, yabwiye UKWELITIMES ko nta ruhare Kabila yagize mu kwibira amajwi Tshisekedi kuko ngo nta bubasha yari akibifitiye.

Yagize ati "Ntabwo ariwe wamushyizeho ntabwo ariwe wibye amajwi kuko siwe wategekaga CENI (hari undi atavuze wayitegekega) ntabwo baba ari bo babyibwiriza".

Aha yatanze urugero rwa Alassane Ouattara wa Cote d'Ivoire na Idriss Deby Itno wa Chad wanze kubaha abo mu burengerazuba bikamuviramo urupfu.

Joseph Kabila ubwo aheruka kugaruka muri Repubulika ya Demokalasi ya Congo akinjirira mu  gice kigenzurwa na AFC/M23 igizwe n'abahoze ari abanzi be, ni ibintu abantu benshi bibajijeho cyane. 

Kugaruka kw'uyu mu nya-politiki ukomeye cyane muri RD Congo byavugishije amangambure leta ya Kinshasa ndetse binatera urujijo kuba bya bihugu byirirwaga bishinja u Rwanda gutera Congo byose byararuciye bikarumira ntibigire icyo bivuga ku kwihuza kwa Joseph Kabila na AFC/M23 nubwo nta tangazo ryeruye rigaragaza ko bihuje. 

Dr. Rusa Bagirishya impuguke muri politiki mpuzamahanga aremeza ko Joseph Kabila adakunda abaturage ba RD Congo ngo ahubwo yagaruwe n'inyungu ze.

 WIFUZA GUKURIKIRA IKIGANIRO KIRAMBUYE WANYURA AHA KANDA HANO

Jun 3, 2025 - 15:15