Umusifuzi Omar Artan nyuma yo gusuzugurwa n’Amerika byamubereye umugisha
Umusifuzi mpuzamahanga wo muri Somalia, Omar Artan, wabujijwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari agiye gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi, yagizwe umusifuzi mukuru ku mukino wa UEFA Super Cup uzahuza Paris Saint-Germain na Aston Villa.
Uyu mukino uzaba tariki ya 12 Kanama 2026 mu mujyi wa Salzburg wo muri Austria, hagati ya PSG yegukanye UEFA Champions League na Aston Villa yatwaye UEFA Europa League.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na UEFA, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro yagiranye n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF.
Perezida wa UEFA, Aleksander Ceferin, yagize ati “Omar Artan ni umusifuzi mwiza kandi ukiri muto ariko ufite ubunararibonye buhagije. Yagaragaje ubushobozi bwe ku rwego rwo hejuru mu marushanwa ya CAF. Umupira w’amaguru ugamije guhuza abantu, kandi UEFA irashaka kugaragaza icyubahiro ifitiye Omar ndetse n’ubushobozi bwe budasanzwe mu gusifura, bwatumye ahabwa amahirwe yo kugirwa umwe mu basifuzi b’amarushanwa akomeye.”
Ceferin yashimiye kandi Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, kubera inkunga yatanze muri iki gikorwa.
Artan, wabaye umusifuzi mwiza muri 2025, ari ku rutonde mpuzamahanga rwa FIFA kuva mu 2018. Yari kuba umusifuzi wa mbere ukomoka muri Somalia usifuye imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi ariko ntibyakunze.
Ku wa Gatatu, umukozi wa Guverinoma y’Amerika yavuze ko Artan atemerewe kwinjira muri icyo gihugu kubera ibyo yavuze ko hari isano afitanye n’abakekwaho kuba bagize imitwe y’iterabwoba.”
Somalia iri mu bihugu biri ku rutonde abaturage babyo batemerewe kwinjira muri Amerika, rwashyizweho na Perezida Donald Trump mu minsi ishize.
Nyuma yo kuganira n’inzego z’Amerika, FIFA yatangaje ko Omar Artan adashobora gusifura mu Gikombe cy’Isi cya 2026. Nubwo bimeze bityo, kugirwa umusifuzi wa UEFA Super Cup bifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’icyizere n’icyubahiro akomeje kugirirwa ku rwego mpuzamahanga.
Omar Artan yagiriwe icyizere cyo gusifura umukino wa UEFA Super Cup

Kinyarwanda
English
Swahili








