Gikondo: Yafashe umugabo we ari gusambanira mu modoka n’umuturanyi we
Umugore wo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro yaguye gitumo umugabo we ari gusambanira mu modoka n’umuturanyi wabo ashka kumena iyo modoka ariko abaturage barahagoboka.
Ahagana saa tanu n’igice z’ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2026, nibwo uyu mugore yafatiye mu cyuho uwo umugabo we ari gusamanira mu modoka yabo n’umugore w'abana batatu baturanye.
Ibi byabereye mu muhanda w'ahagana ahitwa mu Cyumbati mu Rwampara mu Karere ka Nyarugenge.
Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES, ko uyu mugabo yari asanzwe acuditse n’uwo muturanyi we ku buryo ngo n'umugore we yajyaga abikeka ariko ntabibagaragarize.
Bavuga ko uwo mugabo yaje gusohokana n’uwo mugore baturanye mu ijoro maze inshuti z’umugore we zirababona zihita zimutelefona, nawe ahita atangira gushakisha aho bagiye.
Habiyambere Vicent yagize ati “ Barasohokanye noneho umugore w’uwo mugabo arabimenya ndetse abamuhaye amakuru ngo bari banamubwiye aho imodoka bayibonye yayiparitse mu mwijima, agiye asanga ngo barimo gusomana atangira guteza umutekano muke.”
Undi mugore yagize ati “ Akibona gusa iyo modoka yahise atangira kuvuza induru avuga ko abafashe basambana anashaka kumenagura ibirahuri byayo abaturage baramubuza.”
Akomeza avuga ko uwo mugabo ubwo yabonaga abaturage bari kuganiriza uwo mugore kugira ngo atamena ibirahuri by'imodoka, yahise ayicana byihuse ahita agenda n’uwo mugore bari kumwe bamusiga aho mu cyumbati.
Ubwo umunyamakuru wa UKWELITIMES yageragezaga kuganiza uwo mugore, yamubwiye ko umugabo we yamunaniye kuko ahora amufatana n'abagore.
Ati “ Nta bintu byinshi mvuga gusa yarananiye kubera ko si ubwa mbere mufashe ari gusambana ariko uyu munsi ninjye nawe.”
Yanze kugira byinshi akomeza kubwira umunyamakuru ahubwo ahita atega umwe mu bamotari bari bamushungereye amusubiza iwe.

Kinyarwanda
English
Swahili








