Gicumbi: Haravugwa gutekenika raporo yoherejwe ku karere
Umuryango utuye mu karere ka Gicumbi, uvuga ko bubakiwe inzu n'ubuyobozi bagatungurwa nuko mu gutanga raporo ku karere abayobozi bohereje amafoto y'inzu batubatse
Umugore witwa Ntawumenyamunsi Jeannette n'umugabo we Bugigi Appolinaire, batuye mu Mudugudu w'Akabungo Akagari ka Bugomba mu Murenge wa wa Kaniga, nibo bashinja bamwe mu bayobozi gutanga raporo itariyo, bakagaragariza Akarere ka Gicumbi ko bubakiye uwo muryango inzu nkuko byari biteganyijwe, nyamara itararangiye neza.
Uwo muryango uvuga nyuma y'uko bemerewe kubakirwa muri gahunda yo gufasha abatishoboye kubona amacumbi, inzu yabo yubatswe ikanasakarwa ndetse hakorwa igice cyayo cy'inyuma ariko imbere ntiyarangizwa ngo ishyirwemo na sima nkuko byari byasabwe n'Akarere.
Ntawumenyamunsi yagize ati " Akarere kaje kunsura, kaje gusura uko inzu yubatswe, bategeka Gitifu w'Umurenge n'uwa Kagari, ko inzu yubakwa nkuko byateganyijwe ikarangira. Ikiraro cy'inka n'ikigega cy'amazi nabyo bakabishyiraho."
Uwo mugore avuga ko ubwo hatangwaga raporo ku karere, hafotowe inzu y'undi muturage yuzuye igaragazwa ko ariyo yubakiwe uwo muryango.
Yagize ati "Sinzi impamvu bagiye gufotora iyo batigeze bubaka, ntabwo bigeze bagera iwanjye ngo batareba ko iyi nzu batayujije."
Bugigi Appolinaire, nawe avuga ko we n'umugore, iyo inzu bubakiwe itarangiye nkuko byari byasabwe n'Akarere.
Yagize ati " Bari barambwiye ngo bazanyubakira, ariko bakaba baranyubakiye ibice, inka bakaba batarayimpaye n'ikigega ntacyo bampaye. Icyifuzo nuko bakora ibyo bari bategetswe n'Akarere bakabirangiza. Bari baratweretse sima 12 zagombaga kurangiza iyi nzu bayipavomye no hasi. "
Bamwe mu baturage banenga abatanze raporo itariyo bakagaragariza Akarere ko uwo muryango wubakiwe inzu nziza nyamara barafotoye inzu y'umuturage witwa Mukiza utuye ku muhanda.
Umwe muri bo yagize ati "Ibyo bari bamugeneye ntiyabibonye kandi bakagenda batanga raporo bavuga ngo barangije kumwubakira."
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, aganira na Radio Ishingiro, avuga ko hashyizweho itsinda rigomba gusuzuma imiterere y'icyo kibazo ndetse uwo biragaragaho ko yatanze raporo yahimbwe azahanwa .
Yagize ati" Twashyizeho itsinda riyobowe na visi Meya ushinzwe imibereho myiza, wari ugiye mu bugenzuzi bw'isuku n'itangira ry'amashuri, twamuhaye inshingano y'uko bagera kuri iriya nyubako bakareba ifoto yakoreshejwe mu buryo bwa raporo bakareba n'ifoto irimo kugaragazwa na nyirinzu."
Meya Nzabonimpa, yakomeje avuga ko uwagaragaraho gukora raporo yahimbwe yanabihanirwa hagendewe ku mategeko ngengamyitwarire agenga abakozi ba Leta .
Yagize ati" Kuba harabayemo amakosa ibyo ni ibitemewe, ntabwo tujya twemera ngo duhe umwanya tekenike ubwo ni ababa baraduciye mu rihumye, twaba tugize amahirwe kumumenya tugafata ibyemezo bikwiriye.
itegeko ntabwo ryemera gutanga raporo y'impimbano. Twigeze kugira umukozi wa Kaniga utanga raporo itameze neza, ibyo bita gutekenika uwo twaramuhanye nubwo hashize igihe."
Iki kibazo cyanagarutsweho na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice wavuze ko hari umukozi waba yarakoze raporo itari yo yabibazwa ku giti cye kuko yaba yarakoze ikosa dore ko gutekenika raporo bitemewe.


Kinyarwanda
English
Swahili









