issa
Gasabo: Indaya z’i Kagugu zahawe amezi abiri yo kuba zimutse

Jun 11, 2026 - 11:21
 0

Abagore bakora uburaya mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, baravuga ko babangamiwe cyane n’uburyo basabwe kwimuka muri aka gace mu gihe kitarenze amezi abiri.

Bamwe mu bagore batunzwe n’uburaya babwiye UKWELITIMES ko bari mu gihirahiro nyuma y’aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya w’Umurenge wa Kinyinya witwa Rugabirwa Deo abasabiye kwimuka muri aka gace.

Bavuga ko uyu muyobozi yabasabye kuba baravuye muri aka gace mu gihe kitarenze amezi abiri ndetse anasaba ba nyir’inzu bakodesha kubaha priave itarengeje amezi abiri.

Bavuga ko batiyumvisha uburyo birukanwa mu gace bamazemo imyaka ndetse bakanibaza niba Atari abanyarwanda nk’abandi.

Uwase yagize ati “ Yadusabye kuba twimutse mu gihe kitarenze amezi abiri anabwira banyirinzu ngo ayo mezi ntituzayarenze ko nitiyarenza aribo bazagira ibibazo.”

Undi mugore ukora uburaya witwa Uwera yagize ati “ Namwe nk’abanyamakuru mutuvugire kubera ko ntibyumvikana uburyo umuntu yirukanwa ahantu yari amaze imyaka atuye nk’aho atari umunyarwanda nk’abandi.”

Yakomeje agira ati “ Ese abandi bayobozi bamubanjirije bo kuki batatwirukanye ntibari bazi ko dutuye aha? noneho ikibabaje yaravuze ngo tugomba kugenda mu mezi abiri ngo ngo kuko n’abana bacu bazaba bari mu biruhuko.”

Umugabo utarashatse ko izina rye ritangazwa ifite inzu zibamo indaya, yahamirije UKWELITIMES, ko koko basabwe kuziha Priave.

Ati “ Yaratubwiye ngo tubaye Priave y’amezi abiri.”

Yakomeje avuga ko bazubahiriza ayo mabwiraza kubera ko amabwiriza Arusha ibuye kuremera ariko bizabateza igihombo.

Ati “ Inzu zacu ziraciriritse niyo mpamvu rubanda rugufi aribo baza kuzibamo uruva rero niba umuntu yarakwishyuye amezi ane bizagusaba kumusubiza amafaranga y’amezi abiri n’uba utayafite bibe ikibazo.”

UKWELITIMES yagerageje kubaza kuri telefone umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya, Rugabirwa Deo, iby’iki kibazo ariko ntiyabasha kugira icyo agisubizaho.

Yanagerageje guhamagara umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, nawe ntiyagira icyo abivugaho.

Indaya z'i Kagugu zikunze kuba mu nzu ziciriritse cyane