Polisi yashyize umucyo kuri 'Camera' zimukanwa abatwara ibinyabiziga binubira aho zishyirwa
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, yavuze ku bijyanye nuko hari abatwara ibinyabiziga bagaragaza ko batishimira ahashyirwa camera zimukanwa. Yagaragaje ko aho gutinda ku hashyirwa camera ahubwo bakwiye kwirinda kurenga ku mategeko yo mu muhanda.
Ibi byagarutsweho na ACP Rutikanga Boniface umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ubwo yari mu kiganiro kidasanzwe kuri KT Radio, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ukuboza 2025.
Muri iki kiganiro abaturage basabwe kwirinda ibyahungabanya umudendezo wabo n'uwabagenzi babo muri rusange, muri ibi bihe byo kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025 no gutangira umwaka mushya wa 2026.
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu y'u Rwanda, yamenyesheje abaturage ko umutekano mu Gihugu wifashe neza kandi ko abapolisi biteguye kubungabunga umutekano ndetse asaba buri wese kwirinda icyatuma hakorwa ibyaha cyangwa haba impanuka mu bihe hizihizwamo iminsi mikuru.
Muri iki kiganiro, ACP Rutikanga, yagarutse ku mutekano wo mu muhanda anavuga impamvu hakoreshwa ikoranabuhanga mu kugenzura uko abatwara ibinyabiziga bubahiriza amategeko y'umuhanda.
Yagize ati "Polisi ni Urwego rureba uko amategeko yubahirizwa, ariko ntabwo tuzabona abapolisi bazahagarara kuri buri metero. Gukoresha ikoranabuhanga ni bumwe mu buryo bugezweho mu Gihugu no muri Polisi dufite ikoranabuhanga risimbura abapolisi mu kugenzura ibinyabiziga, ntibizagutangaze mu myaka iri mbere unyuze ku muhanda wose ugasanga utabonye umupolisi, ibyo ubazwa byose bigenzurwa n'ikoranabuhanga."
ACP Rutikanga yanagarutse ku bavuga ko Polisi ihisha 'camera' zigendanwa kugira ngo ifate abatubahirije amategeko yo mu muhanda.
Yagize ati "Icyiza cy'ikoranabuhanga ntirirenganya, ntiryibeshya , ntirigira amarangamutima, kandi risiga gihamya no kuriburanya biragora. Abantu nibabyemere bahinduke naho ubundi camera, yaba iri mu kirere, yaba iri mu modoka iri inyuma yawe, icyo dusabwa nuko tuba dufite gihamya ko ibyo wahaniwe ari byo koko."
ACP Rutikanga yakomeje avuga ko aho camera yashyirwa hose igaragaza abatubahiza amategeko yo mu muhanda kandi ntawe irenganya.
Yagize ati "Hari abantu bashaka kuzana ikiganiro mpaka kure y'ikintu kigenderewe. Polisi ibyo ikora byose, ibikora ku nyungu zo kuburizamo ibyago n'icyaha. Uburyo Polisi ishyiraho bwo kureba uko amategeko akurikirizwa no guhana uwayarenzeho, ntabwo bigomba kuba ikiganiro mpaka. Impaka zarebwa wibaza, niba yarenganyijwe. Uwuvuga ibyo ni wawundi ukorera ku jisho.
Uzavuga ngo umupolisi yampannye andenganyije, ibyo tuzicara dusabane imbabazi tumurenganure. Umupolisi yaba ari mu kirere yaba ari munsi y'ubutaka, aho azaba ari hose, apfa Kuba afite ikimenyetso cy'uko icyo yaguhaniye gikwiriye. "
ACP Rutikanga yunzemo ati "Umuntu wese wiga imodoka, yiga ko umuhanda uyoborwa n'ibyapa. Ku muvuduko wagenwe, Polisi yashyizeho uburyo bwo kureba niba bikurikizwa kuko wibuke ko dufite inshingango z'ibanze zo kureba ko amategeko yubahirizwa, niba atubahirijwe utayubahirije akabihanirwa."
ACP Rutikanga yanashimangiye ko aho kuzana impaka zijyane n'ahashyirwa camera ahubwo abashoferi bakwiye kwirinda guteshuka ku mategeko agenga abatwaye ibinyabiziga.
Yagize ati "Uburyo dushyiraho bwo kureba ko ibijyanye n'amategeko yo mu muhanda byubahirizwa no guhana uwabirenzeho, ibyo ni ibyacu, uzaturege ko nta cyapa gihari, uzaturege ko warenganyijwe ariko uburyo twagufashe, ibyo sicyo kibazo.Itegeko ni urubaho rugororotse, ntabwo rijya ryihina ngo ribashe kwijyana uko umuntu ashaka ko rikora, twebwe tugomba gutwara ubuzima bwacu, bukagendera kuri rwa rubaho rugororotse, iryo ni itegeko. Ni twebwe tuzajya tugendera ku itegeko ntabwo rizihina ngo rizigendere uko amarangamutima y'umuntu abyumva! "
ACP Rutikanga yanavuze ko uburyo Polisi igenzuramo abatubahirije amategeko y'umuhanda bidakwiye guteza impaka.
Yagize ati " Uburyo bwo kureba ko amategeko akurikirizwa n'uburyo duhana uwayarenzeho kuri twebwe ntabwo bikwiye kuba impaka zifatika, igifatika ni ukureba ko aho hantu, wahakoreye ikosa. Niba ushidikanyaho turabikwereka, icyo nicyo twaburana, ariko uko twabibonye ni impaka ntajyamo, iyo ni imyumvire y'abantu baba bashaka gukwepa ukuri."
Mu butumwa yageneye abaturarwanda kugira ngo iminsi izagendekere neza. ACP Rutikanga, yasabye abanywa inzoga kutarenza urugero ariko anasaba abafite ibinyabiziga kwirinda kubitwara banyweye inzoga.
Yagize ati "Mu Rwanda ku muntu ufite imyaka y'ubukure yemerewe kunywa inzoga kimwe nuko ubifitiye ibyangombwa yemerewe gutwara ikinyabiziga, ikitemewe ni ukubikora byombi. Kunywa ukanatwara mu minsi mikuru ntibikwiye, abantu nibakore amahitamo, nywa ujye kure y'imodoka, ushake uwugutwara cyangwa twara ujye kure y'icupa, ubundi ndabifuriza iminsi mikuru myiza."
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, yanavuze ko abaturage bagomba kwirinda kunywa inzoga zirengeje urugero ndetse no kwirinda umuvuduko ushobora kubateza impanuka.


Kinyarwanda
English
Swahili









