Kigali: Moto 16 zari zaribwe zimaze gusubizwa ba nyirazo
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuva mu Ntangirira z’uyu mwaka wa 2025 imaze imaze gusubiza moto 16 zari zaribwe banyirazo.
Ibi Polisi yabitangarije itangazamakuru ku wa 15 Ukwakira 2025, ubwo yasubizaga moto eshanu abaturage bari barazibiwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko mu ntangiriro za 2025 hari ibinyabiziga bya moto bitandukanye byari byaribwe Polisi yagiye isubiza ba nyirabyo mu minsi itandukanye n’ahantu hatandukanye.
Yagize ati “ Uyu munsi twasubizaga ibinyabiziga byo mu bwoko bwa moto bitanu ku bantu batandukanye bari barabibuze ariko byaribwe, Twibukiranye ko mu ntangiriro z’uyu mwaka hari ibinyabiziga bitandukanye bigera kuri bitandatu twari twasubije ba nyirabyo mu minsi itandukanye ahantu hatandukanye bagiye babibura.”
Yakomeje agira ati “ Muri uyu mwaka wa 2025 tumaze gusubiza abantu moto zabo zari aribwe zigera kuri 16, uko bigenda rero akenshi mushobora kwibaza ngo ariko mubimenya gute? Icya mbere twebwe tubimenyera ku Kirango (Plaque) iyo bayihinduye tureba kuri shasi kuko ariyo iba iriho izina rya nyir’ikinyabiziga.”
Bamwe mu baturage basubijwe moto zabo bari baribwe mu bihe bitandukanye, bo babwiye itangazamakuru ko nta cyizere bari bafite cyo kuzazibona baboneraho gushimira polisi y’u Rwanda yashoboye gufata moto zabo bakazibona.
Uwitwa Uwizeyimana Joseph wasubijwe moto ye, yavuze ko moto ye yaburiye ku mu motari wayikoreshaga, ayibiwe ahantu yari aparitse.
Yavuze ko yayibwe mu 2021 nyuma haduka icyorezo cya Covid-19 ntiyabona uko ahita ayikurikirana ariko nyuma ajya gutanga ikirego kuri polisi.
Uyu mugabo yakomeje asobanura uko yaje kuyibona. Agira ati: “Muri iyi minsi polisi yaramampagaye, banyoherereje ubutumwa bugufi kuri telefoni ngo ninze ndebe ikinyabiziga cyanjye cyabuze.
Yongeyeho ko yarebye ku kirango cya moto asanga barayiginduye polisi imugira inama yo kureba kuri shasi, arebye asanga nimero ihuye n’iy’ikinyabiziga yabuze ndetse na pulake za mbere yari afite.
Nyuma y’uko polisi imaze gusubiza aba baturage moto zabo, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yaboneyeho gusaba ababuze ibinyabiziga byabo kujya babimenyesha polisi ndetse bakajya bajya kubishakira mu Gatsata aho biparikwa kubera ko biriyo ari byinshi kandi n'ubonye icye ahita agisubizwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









