Abo Nyiramajyambere Esiperance yasize baratabaza(VIDEO)
Mu 2021 Nyiramajyambere Esiperance yaganiriye n'umunyamakuru, amutekerereza ko bakobokeye amafaranga y'icyuzi ariko bakaba barayahebye. Mu 2023 yarapfuye , ariko mu 2025 imvugo ze zikomeje kuba isereri ku mbuga nkoranyambaga. Nyemerera tujyane I Kiruri muri Rurindo mu rugo rwo kwa Nyiramajyambere Esiperance.
Ku mbuga nkoranyambaga hari imvugo iri gukoreshwa cyane 'Amafaranga y'icyuzi' yavuzwe n'umwana w'umwega, umwana w'umutwa mu myaka 5 ishize.
Icyo gihe hari ku wa 21 Nzeri 2021 ubwo Nyiramajyambere Esiperance yaganiraga n'umunyamakuru Protais Mbarushimana.
Bari (abasangwabutaka,abatwa) barakoze imirimo yo gucukura icyuzi cyo mu karere ka Rurindo ahitwa Kiruri. Bakoze amanywa n'ijoro ariko ntibabona amafaranga bakobokeye.
Bagerageje kubaza ahantu hose kugeza ubwo bamwe barambiwe ariko Nyiramajyambere Esiperance yanga kuva ku izima.
Kera kabaye, mu 2023 baje guhabwa ya mafaranga y'icyuzi bakobokeye ariko yaje asanga Nyiramajyambere arwaye Cancer y'umwijima noneho ayivuzamo apfa gutyo, ahagana saa saba z'ijoro ryo ku wa 13 Werurwe 2023 aguye mu bitaro
Mu gushaka kumenya byinshi kuri Nyiramajyambere Esiperance, nakoze ku nshuti yanjye Mwarimu Clement. Twerekeza I Rurindo mu rugo rwo kwa Nyiramajyambere Esiperance.
Ni urugendo rw'isaha n'igice mu mudoka kuko umuhanda urimo Sofia zerekana ko umuvuduko wo hejuru ari ibirometero 80 ku isaha.
Ngeze ku isantere ya Base nabanje kugura imifuka ya Kawunga,Amavuta yo guteka n'ibindi nkenerwa mu rugo kugirango nshyire abasigaye. Ubundi usanga ku musozi runaka wo mu Rwanda ,umutunzi, umworozi, umucuruzi aribo bazwi.
Ku musozi wa Kiruri biratandukanye kuko umunyonzi,umumotari,umugenzi wese ubajije kwa Nyiramajyambere bagutungira urutoki bati'Ni hariya ku musozi'.
Yego niko byagenze nakomeje imodoka nyihata umuriro dore ko imihanda irakoze neza irimo kaburimbo kugera ku rugo rwo kwa Nyiramajyambere.
Kurikira ibiganiro na Mutuye, imfura ya Nyiramajyambere Esiperance
Urugendo rwo kujya kwa Nyiramajyambere


Kinyarwanda
English
Swahili









